Umuturage wo mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge witwa Nkundwanabake Cedrick amaze gukorana n’urubyiruko rw’aho atuye bakura mu ruzi rwa Nyabarongo imyanda ya pulasitiki ipima toni 20.
Yabwiye Taarifa Rwanda ko guhera mu mwaka wa 2021 ari bwo batangiye icyo gikorwa kigamije ahanini gusukura imigezi n’inzuzi zo mu Rwanda haherewe kuzegereye aho bakorera.
Avuga ko bigamije ahanini isuku yaba ikorerwa mu mazi n’ahandi harimo no mu gutuma mu bigo by’amashuri abanyeshuri n’abandi bahakora bamenya gutandukanya imyanda ibora n’itabora.
Mu mwaka wa 2021 nibwo batangiranye n’urubyiruko rwo muri Rulindo mu gusukura imigezi binyuze mu kuhatora pulasitiki zari mu migezi izindi bazitaye mu masoko hirya no hino muri aka gace.
Muri icyo gihe bakoreraga mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Rulindo ahegeranye na Shyorongi hakaba n’ahandi babikoreraga hitwa Kijabagwe muri Rulindo.
Kubera ko Kijabagwe ikora ku mugezi wa Nyabarongo, pulasitiki zatorwaga kenshi zabaga ari izo bawujugunyemo, ziganjemo amacupa ajugunywa n’abawuturiye.
Ati: “ Mu gukuramo pulasitiki hari uburyo twabikoraga dukoresheje udutimba bita nets tukazitega zigafatwamo, amazi agatambuka, zo tukazikusanya.”
Izo pulasitiki zinagurwamo imitako, bigakorwa n’abagore bihurije muri za Koperative bikabatunga bakanagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.
Bazikoramo indabo cyangwa indi mitako.
Avuga ko ubusanzwe pulasitiki ari ikibazo kuko aho wayigunya hose itabora kandi ishaka uburyo izamanuka ikajya mu migezi.
Pulasitiki nke nizo zinjira mu butaka zikabubuza kwinjirwamo amazi.
Abenshi mu bazijugunya ni abacururiza mu dusanteri, abakozi bo mu ngo zituranye n’imigezi cyangwa udusanteri n’abandi.
Nkundwanabake Cedrick avuga ko bigeze gusurwa na REMA ibereka ko ibashyigikiye muri uwo muhati wabo wo gusukura imigezi by’umwihariko n’igihugu muri rusange.
Mu gushishikariza abakiri bato kumenya akamaro ko kwita ku bidukikije, hari imikoranire hagati y’ikigo yashinze Eco-Stewardship Generation n’ikigo cy’ubumenyi-ngiro Kanyinya TVET kigisha ubudozi, ubwubatsi n’ubukanishi, kikagira ihuriro( club) rifite uruhare mu kwimakaza isuku.
Ati: “ Abanyeshuri batangiye kwiga gukora utuntu babyaza muri pulasitiki binyuze mu kuyinagura. Hari utundi dushinga tukinozwa neza.”
Mu rwego rwo gufatanya na Leta, Nkundwanabake avuga ko bagiye gukomeza ubukangurambaga henshi hibandwa ku banyeshuri, mu masoko n’ahandi hahurira abantu benshi.
Ibyo akorana n’urubyiruko, byarugiriye akamaro karimo kubona amafaranga ahabwa abatoye iyo myanda, bakaba bariyubatse biyishyura amashuri, abandi borora amatungo magufi, bashinga ahantu ho kogoshera abantu n’ibindi.
Kugeza ubu, akorana n’abantu 30 barimo abagabo 18 n’abagore 12.
Abakozi bahoraho ni batandatu bafite imiryango.
Hari ikigo cy’Ababiligi cyabateye inkunga y’uturindantoki kugira ngo badakoza intoki ku myanda, utwo turindantoki natwo tukaba dukoze mu migano.
Hari n’ingarani( trash bags) bahawe zo gushyiramo imyanda.
Ikigo River Cleanup cy’Ababiligi nicyo bakorana hakaba n’ikindi kitwa Let’s do it kita k’ukubungabunga ibidukikije ku rwego mpuzamahanga .
Mu gihe kiri imbere, hari gahunda yo gushaka uko mu mpapuro hazakorwamo amakara.