Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, (Rtd) Gen Patrick Nyamvumba. Ifoto: Rwanda Embassy in Tanzania.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, (Rtd) Gen Patrick Nyamvumba yasabye abakinnyi ba Rayon kuzatsinda Singida Black Stars yo muri Tanzania. Icyakora bizayigora kuko yatsindiwe iwayo mu Rwanda, bituma amahirwe yo gutsindira imahanga agabanuka.

Kugira ngo itsinde neza, bizayisaba ko yatsinda byibura ibitego biriri cyangwa bakanganya nubwo nabyo bidatanga amahirwe menshi kuri yo.

Ambasaderi Nyamvumba yabwiye abakinnyi ba Rayon ko ikipe yabo ikomeye, ko badakwiye gutinya kuzatsinda Singida.

Umukino bazakina kuri uyu wa Gatandatu tariki 27, Nzeri, 2025 uzaba ari uwo kwishyura mu mukino w’ijonjora mu marushanwa ya CAF Confederation Cup 2025.

Ambasaderi Nyamvumba ati: “Iyo mwaje hano ubwo namwe tuba tubashinzwe. Muzi icyo mwaje muhagarariye icyo twabifuriza n’icyo twabasaba, niba ari ibyago mwagize mugasitara i Kigali ubu mufite amahirwe yo kwerekana ko icyo gice mwakirenga”.

Yababwiye ko  Singida ari ikipe ikomeye ariko ko nanone bagomba kwigirira icyizere, bagakorana imbaraga ntibisuzugure ngo bumve ko bazatsindw.

Intsinzi niyo yabasabye yonyine, ababwira ko nk’abakinnyi b’Abanyarwanda bakwiye guharanira gutsinda.

Uwavuze mu izina rya bagenzi be witwa Serumogo Alt Omar yavuze ko bishimiye uburyo Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yabateye akanyabugabo, avuga ko abakinnyi bagenzi be biteguye kuzitwara neza aho bukera.

Ati: “Twishimiye uburyo muje kuduha iyo morale. Ni ibintu byiza navuga ko kugeza ubu turiteguye kugira ngo dutange ibyo dusabwa 100% kandi mubyo twiyemeje harimo ko twakuramo Singida kugira ngo dukomeze mu irushanwa.”

Umukino uheruka hagati y’amakipe yombi wabaye mu mpera z’Icyumweru gishize, urangira Singida Black Stars itsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa, iki gitego kikaba cyaratsinzwe na Marouf Tchakei.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version