Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amb.Gatete Ati: “Muhindure Amagambo Mo Ibikorwa”
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Amb.Gatete Ati: “Muhindure Amagambo Mo Ibikorwa”

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 July 2025 10:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ambasaderi Claver Gatete asaba ko Afurika ihabwa amafaranga yemerewe ngo yiteze imbere( Ifoto:X@ECA)
SHARE

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iterambere rya Afurika, UN Economic Commission for Africa (ECA), Umunyarwanda Ambasaderi Claver Gatete yabwiye amahanga ko akwiye guha uyu mugabane amafaranga yawemereye.

Avuga ko ibyo bemeje mu magambo bikwiye gushyirwa mu bikorwa kugira ngo Afurika yiteze imbere, ireke guhora iteze amaboko.

Ambasaderi Claver Gatete yabivugiye mu Nama yahuje abayobozi ba za Komisiyo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe iterambere ry’imigabane itandukanye y’isi yiswe the Fourth International Conference on Financing for Development (FfD4) iri kubera i Seville muri Espagne.

Gatete asanga imiterere y’urwego rw’imari ku isi muri iki gihe, ikumira ko imari igera muri Afurika nk’uko yapanzwe kandi ibyo bigira ingaruka ku iterambere ry’uyu mugabane.

Uyu mugabo wigeze kuba Minisitiri w’Imari n’igenamigambi akaba n’uw’ibikorwaremezo muri Guverinoma y’u Rwanda avuga ko imishinga ibigo mpuzamahanga by’imari byemereye Afurika ko bizayiteramo inkunga yadindijwe no kubigendamo biguru ntege mu kurekura amafaranga.

Iyo mishinga irimo igendanye no kurengera ibidukikije hagamijwe kuzamura ubukungu buhangana n’imihindagurikire y’ikirere, iyo gufasha ibihugu gushyiraho inganda ziteranya ibyuma by’imodoka zikoresha amashanyarazi, iyo gutunganya ubukungu bukoresha neza inguzanyo n’iyindi.

Gatete asanga iyo mishinga yose ikwiye guhabwa inkunga yemerewe kugira ngo ishyirwe mu bikorwa kuko itakiri ibitekerezo ahubwo byagaragaye ko ari ibintu bifatika bishobora guhindura ubuzima bw’abaturage kandi mu buryo burambye.

Kugira ngo ibyo bigire akamaro karambye, asanga ari ngombwa ko bishingira ahanini kubyo ibihugu bibona nk’iby’ingenzi mu igenamigambi ryabyo.

Kuri we, si byiza ko abaterankunga ari bo bagenera ibihugu ibyo bizashoramo imari kuko ahanini baba batazi neza ibyihutirwa ngo imibereho y’ababituye inoge.

Komisiyo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe iterambere ry’imigabane y’isi ni eshanu ari zo  ECA, ECE, ECLAC, ESCAP na  ESCWA.

Bariga uko imari yagera ku bihugu biyikeneye kurusha ibindi hirya no hino ku isi.

Buri imwe muri zo iharanira ko ibiteganyijwe mu guteza imbere isi, bikwiye kugera ku mugabane ihagarariye, Afurika yo ikemeza ko ari yo ikwiye kuza ku mwanya wa mbere muri iryo saranganya.

Gusa uyu mugabane unengwa kugira ubuyobozi bubi bwa za Guverinoma zimwe na zimwe zikoresha nabi inkunga, inguzanyo cyangwa impano zibahwa, bityo bikadindiza iterambere ry’ibihugu.

TAGGED:AfurikafeaturedGateteIgenamigambiImariInkungaIsiIterambereMinisitiriUbukunguUmwenda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abana 220,000 Biganjemo Abakobwa Bari Gukorerwa Isuzumabumenyi
Next Article Ubushinwa Burashaka Kugirana Ubuhahirane Bukomeye N’Uburayi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

Hamas Irashaka Igihe Cyo Gusesengura Gahunda Y’Amahoro Yateguwe Na Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu Rwanda

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?