Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iterambere rya Afurika, UN Economic Commission for Africa (ECA), Umunyarwanda Ambasaderi Claver Gatete yabwiye amahanga ko akwiye guha uyu mugabane amafaranga yawemereye.
Avuga ko ibyo bemeje mu magambo bikwiye gushyirwa mu bikorwa kugira ngo Afurika yiteze imbere, ireke guhora iteze amaboko.
Ambasaderi Claver Gatete yabivugiye mu Nama yahuje abayobozi ba za Komisiyo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe iterambere ry’imigabane itandukanye y’isi yiswe the Fourth International Conference on Financing for Development (FfD4) iri kubera i Seville muri Espagne.
Gatete asanga imiterere y’urwego rw’imari ku isi muri iki gihe, ikumira ko imari igera muri Afurika nk’uko yapanzwe kandi ibyo bigira ingaruka ku iterambere ry’uyu mugabane.
Uyu mugabo wigeze kuba Minisitiri w’Imari n’igenamigambi akaba n’uw’ibikorwaremezo muri Guverinoma y’u Rwanda avuga ko imishinga ibigo mpuzamahanga by’imari byemereye Afurika ko bizayiteramo inkunga yadindijwe no kubigendamo biguru ntege mu kurekura amafaranga.
Iyo mishinga irimo igendanye no kurengera ibidukikije hagamijwe kuzamura ubukungu buhangana n’imihindagurikire y’ikirere, iyo gufasha ibihugu gushyiraho inganda ziteranya ibyuma by’imodoka zikoresha amashanyarazi, iyo gutunganya ubukungu bukoresha neza inguzanyo n’iyindi.
Gatete asanga iyo mishinga yose ikwiye guhabwa inkunga yemerewe kugira ngo ishyirwe mu bikorwa kuko itakiri ibitekerezo ahubwo byagaragaye ko ari ibintu bifatika bishobora guhindura ubuzima bw’abaturage kandi mu buryo burambye.
Kugira ngo ibyo bigire akamaro karambye, asanga ari ngombwa ko bishingira ahanini kubyo ibihugu bibona nk’iby’ingenzi mu igenamigambi ryabyo.
Kuri we, si byiza ko abaterankunga ari bo bagenera ibihugu ibyo bizashoramo imari kuko ahanini baba batazi neza ibyihutirwa ngo imibereho y’ababituye inoge.
Komisiyo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe iterambere ry’imigabane y’isi ni eshanu ari zo ECA, ECE, ECLAC, ESCAP na ESCWA.

Buri imwe muri zo iharanira ko ibiteganyijwe mu guteza imbere isi, bikwiye kugera ku mugabane ihagarariye, Afurika yo ikemeza ko ari yo ikwiye kuza ku mwanya wa mbere muri iryo saranganya.
Gusa uyu mugabane unengwa kugira ubuyobozi bubi bwa za Guverinoma zimwe na zimwe zikoresha nabi inkunga, inguzanyo cyangwa impano zibahwa, bityo bikadindiza iterambere ry’ibihugu.