Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amb Vrooman Wari Uhagarariye Amerika Mu Rwanda Yasezeye Kuri Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Amb Vrooman Wari Uhagarariye Amerika Mu Rwanda Yasezeye Kuri Perezida Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 January 2022 4:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo kurangiza ikivi cyo guhagararira igihugu cye mu Rwanda, uwari Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Peter Vrooman yasezeye kuri Perezida Paul Kagame.

Hari hashize igihe gito asezeye kuri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr Vincent Bitura.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Tariki 11, Mutarama, 2022 nibwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yakiriye mu Biro bya Ambasaderi Peter Vrooman wari waje kumusezeraho kubera ko acyuye igihe mu kazi yari  ahagarariyemo igihugu cye mu Rwanda.

Taiki 28, Nyakanga, 2021 nibwo yatangaje ko muri uyu mwaka( 2022) azaba arangije igihe cye mu Rwanda agakomereza akazi muri Mozambique.

Vrooman yageze mu Rwanda muri Werurwe, 2018.

Azibukirwa ku muhati yari afite wo kumenya Ikinyarwanda n’umuco w’Abanyarwanda. Yagiye agaragara kenshi ari gusoma inyandiko z’Ikinyarwanda ndetse akagitangamo imbwirwaruhame.

Mu bihe bya vuha, uyu mugabo yagaragaye kenshi mu ruhame ari kumwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye bagiye guha abaturage ibikoresho byo kubafasha kwirinda no guhangana na COVID-19.

Peter Hendrick Vrooman afite imyaka 55, akaba ari umwe mu ba dipolomate bakomeye muri Amrika bakiri bato.

Yari ari kumwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta

Yize ibijyanye n’ubumenyamuntu muri Harvard College, akaba afite impamyabumenyi ihanitse bita Masters Degree mu by’ubumenyamuntu yakuye muri Ishuri rya Kaminuza Dwight D. Eisenhower School for National Security and Resource Strategy.

Ni umwe mu ba Dipolomate bakomeye bagize ikitwa ‘Senior Foreign Service.’

Yatangiye gukorana n’Ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga mu mwaka wa 1991.

Ubwo bamwakiraga bwa mbere

Peter Hendrick Vrooman yakoze mu ishami rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika mu nzego zayo nyinshi harimo n’urwari rushinzwe gucungira hafi ibibera hirya no hino ku isi, iri shami ryitwa Department of State Operations Center.

Yabaye kandi umujyanama mu bya Politiki muri Ambasade ya Amerika muri Israel ikorera i Tel Aviv.

Vrooman yakoreye muri Ambasade z’Amerika zitandukanye harimo iyo muri Djibouti, u Buhinde, Iraq, na Libani.

Muri 2016 yari uwo bita ‘Chargé d’Affaires’ muri Ambasade y’Amerika muri Ethiopia.

Tariki 30, Ukwakira, 2017 nibwo Donald Trump yamugize Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda.

Ni umugabo wubatse, washakanye na Johnette Iris Stubbs, uyu akaba ari gafotozi wabigize umwuga.

Vrooman azi indimi nyinshi kuko avuga Icyongereza, Icyarabu, Igifaransa, akaba yari yaratangiye no kwiga Ikinyarwanda.

Ubwo agiye muri Mozambique, ntazabura no kwiga Igipolutigari.

Uyu mugabo asize igihugu cyarahaye u Rwanda inkingo z’icyorezo COVID-19 zirenga miliyoni enye n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bifasha mu kumenya abanduye iki cyorezo.

Muri Mozambique aho Vrooman agiye guhagararira Amerika, u Rwanda ruherutse koherezayo ingabo zo gutabara abatuye kiriya gihugu cyugarijwe n’ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi bivugwa ko ari aba Al Qaeda.

Abasirikare b’u Rwanda n’abapolisi bose hamwe bagera kuri 1000 nibo bari muri kiriya gihugu, bakaba baragiyeyo nyuma y’amasezerano yabaye hagati y’u Rwanda na Mozambique yo gutabarana.

Si u Rwanda gusa rwambariye gutabara Mozambique ahubwo n’ibihugu bigize Umuryango wo mu bihugu byo muri Afurika yo mu Majyepfo bigamije ubufatanye mu iterambere(SADC) nabyo byatangiye koherezayo abasirikare.

Icyabimburiye ibindi ni Botswana.

TAGGED:AmerikaBirutafeaturedKagameVrooman
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyo u Bwongereza Butangaza Ku Bimukira Bushobora Koherereza u Rwanda
Next Article Bafunzwe Bazira Gucukura Zahabu Muri Nyungwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikibazo Cy’Abarobyi Ba DRC Bambuwe Ibikoresho N’Ingabo Za Angola Kirahangayikishije

Murigande Muri Sena, Kayitesi Muri MINAFFET,…Impinduka Muri Guverinoma Y’u Rwanda

BNR Ivuga Ko Ubukungu Bw’u Rwanda Bukomeje Guhagarara Neza

RBC Iributsa Urubyiruko Kwisuzumisha Rukamenya Uko Ruhagaze Ku Bwandu Bwa SIDA

Ruhango: Urwego Rw’Umuvunyi Rwasanze Mu Miryango Higanje Ibibazo By’Izungura

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

You Might Also Like

Ubuzima

Mu Rwanda Kurwara Amenyo Ni Ikibazo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Inganda Z’Intwaro Zungutse 5.9% Kubera Intambara Ya Ukraine N’Iya Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gisagara: Bakurikiranyweho Guca Umucuruzi Ijosi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?