Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko Ambasade y’u Rwanda mu Murwa mukuru wa Mozambique, Maputo, ifunze imiryango by’agateganyo.
Ni icyemezo kizamara iminsi ibiri nk’uko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ibyemeza.
Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko yafunzwe kubera imyigaragambyo yakurikiye amatora, akongeraho ko Abanyarwanda bakorera muri Maputo bagiriwe inama yo kuguma mu rugo.
Yabwiye RadioTV10 ko abagiriwe inama yo kuguma mu rugo ari abacuruzi kugira ngo badafungura amaduka yabo akongera gusahurwa.
Ati: “Tukaba twagiriye inama Ambasade yacu kuba ifunze ndetse tukaba twanagiriye inama Abanyarwanda, cyane cyane abacuruzi ba hariya kudafungura amaduka yabo, uyu munsi n’ejo. Twebwe rero icyo twifuza ni uko Abanyarwanda bagira umutekano, kandi batakwishyira mu kaga, ni yo mpamvu tubasaba kuba bagumye mu rugo muri iyi minsi ibiri”.
Umutekano muke muri Maputo wadutse kuva aho ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu muri Mozambique byatangaje ko Daniel Chapo ari we wayatsinze, abo ku ruhande rw’uwo bari bahanganye bavuga ko yibiwe amajwi.
Barakajwe ni uko Daniel Chapo ari we watangajwe ko yayatsinze ku majwi 70%, ahigitse Venancio Mondlane wagize 20%.
Chapo yagiye ku butegetsi asimbuye Philip Nyusi wari umaze manda ebyiri ategeka Mozambique.
Venancio Mondlane ari mu Ishyaka Podemos naho Daniel Chapo ari mu ishyaka Frelimo riyobora Mozambique kuva yabona ubwigenge mu mwaka wa 1975.
Taliki 09, Ukwakira, 2024, nibwo muri Mozambique batoye Umukuru w’Igihugu usimbura Perezida Philip Nyusi.