Mu buryo bwitondewe, mu minsi ishize habaye ibiganiro hagati ya Perezida wa Angola akanayobora Afurika yunze ubumwe na mugenzi we Tshisekedi barebera hamwe amahirwe ahari ngo uyu azaganire n’inyeshyamba zimurwanya za M23.
Mu Ngoro ya Perezida wa Angola João Lourenço iri i Luanda muri Angola niho ibiganiro bye na Tshisekedi byabereye nk’uko amakuru agera kuri Taarifa Rwanda, ishami ry’Icyongereza, abyemeza.
Guhura kw’abo bagabo kuri mu bikorwa by’ubuhuza biri gukorwa n’impande nyinshi ngo harebwe niba amahoro yabuze mu Burasirazuba bwa DRC yagaruka.
Intambara iri muri iki gice imaze imyaka irenga ibiri ica ibintu.
Yahitanye abantu babarirwa mu bihumbi magana, abandi benshi barahunga.
Nk’uko bagenzi bacu babitangaza, Perezidansi ya A ngola iri kureba uko hashyirwaho umuntu uruhande rwa Perezidansi ya DRC rwihitiyemo akaba ari we uzaruhuza na M23.
Ni indi ntambwe bamwe bavuga ko ifatika kandi ishobora kuba imbarutso y’ubwumvikane mu gutuma imbunda zicecekeshwa ku mpande zombi.
Mu bihe n’ahantu hatandukanye, guhuza ibyo bice bihanganye byakomwe mu nkokora n’uko i Kinshasa bavugaga ko badashobora kuganira na M23 kuko ari baringa, ahubwo baganira n’u Rwanda kuko ari rwo rubarwanya.
Umwe mu bayobozi bo muri Angola uzi aho umuhati w’ubu buhuza ugeze, yagize ati: “ Hari umuhati ukomeye uri gushyirwaho ngo impande zombi ziganire”.
Avuga ko iki kintu kizakorwa mu minsi mike iri imbere…
Mu gukora uko bishoboka ngo amahoro agaruke, amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 10, Werurwe, 2025 hari itsinda ry’Abasenyeli bo muri DRC ryahuye na Perezida wa Angola Lourenço baganira ku ngingo babona zikwiye gukomeza kuganirwaho.
Andi makuru afite aho ahuriye n’ikibazo kiri muri DRC ni uko Abakuru b’ibihugu 16 bize SADC( Umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika ugamije ubufatanye mu bukungu no gutabarana) bafitanye Inama kuri uyu wa Kane tariki 13, Werurwe.
Imwe mu ngingo zizaganirwaho ni ‘ejo hazaza’ h’ingabo z’uyu Muryango zimaze igihe ziri mu Mujyi wa Goma wigaruriwe na M23, zikaba zitarataha iwabo.
Zahagumye nyuma y’imirwano ikomeye yabaye mu mpera za Muturama, 2025 ihuza M23 n’izo ngabo, iza DRC n’abacanshuro.
Bivugwa ko abantu bagera ku 3000 ari bo bayiguyemo.