Umuvugizi w’ingabo za FARDC zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru witwa Lt Col Njike Kaiko yavuze ko ari bo, mu mayeri ya gisirikare, baretse k’ubushake M23 ifata umujyi wa Kitshanga banga ko abasivili bahasiga ubuzima.
Yabwiye itangazamakuru ati: “FARDC nk’igisirikare cya Leta kandi cy’abanyamwuga, twasanze ibyiza ari uko twareka kurwana na bariya bakora iterabwoba kuko byari butume bica abaturage bacu.”
Lt Col Kaiko avuga ko ubu ingabo z’igihugu cye ziri kwiyegeranya ngo zisubize uriya mujyi ziwambuye bariya barwanyi, bakabasubiza ‘aho baturutse.’
Nawe yongeye kwibasira u Rwanda avuga ko ari rwo ruri inyuma yo gutakaza uriya mujyi rufashishe abarwanyi ba M23 bari gukoresha imbunda bita mortiers 120 izitwa mortiers 82.
Amakuru avuga ko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, abarwanyi ba M23 bari bagikomeje kwigarurira umujyi wa Kitshanga.
Hashize iminsi itatu barawufashe.