Ubwo yazengurutsaga ubusitani bw’i Nyandungu Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza iri mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kabiri, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Bwana Omar Daair yavuze ko yatangajwe n’uburyo hariya hatunganyijwe.
Ambasaderi Daair yari ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju n’abandi banyacyubahiro bo muri Ambasade n’abo muri Minisiteri.
Kuri Twitter, Ambasaderi Daair yasabye buri wese uzasura u Rwanda atazataha adasuye Nyandungu Eco-Park.
Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.
Mbere gato y’uko igera mu Rwanda, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Omar Daair yari yavuze ko iriya igaragaza umurunga uhuza ibihugu bigize Umuryango mugari wa Commonwealth.
Daair yavuze ko yishimiye ko iriya nkoni isanze ahagarariye u Bwongereza mu Rwanda kandi ngo birashimishije mu gihe ibihugu bigize uriya muryango byitegura kuzitabira imikino izabera i Birmingham mu mikino ya Commonwealth izaba mu mwaka wa 2022.
Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza izava mu Rwanda tariki 12, Ugushyingo, 2021.
Ambasaderi Daair yavuze ko imikino ya 2022 ari uburyo bwiza bwo guhuza abaturage ba Commonwealth.
Yavuze kandi ko ari byiza ko iriya mikino izaba mu mwaka n’u Rwanda ruzaba rwitegura kwakira Inama y’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma zigize Commonwealth.
Inkoni y’umwamikazi i Nyandungu mu mafoto: