Ambasaderi W’ U Bwongereza Yatangajwe N’Ubwiza Bwa Nyandungu

Ubwo yazengurutsaga ubusitani bw’i Nyandungu  Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza iri mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kabiri, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Bwana Omar Daair yavuze ko yatangajwe n’uburyo hariya hatunganyijwe.

Ambasaderi Daair yari ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju n’abandi banyacyubahiro bo muri Ambasade n’abo muri Minisiteri.

Kuri Twitter, Ambasaderi Daair yasabye buri wese uzasura u Rwanda atazataha adasuye Nyandungu Eco-Park.

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.

- Advertisement -

Mbere gato y’uko igera mu Rwanda, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Omar Daair yari yavuze ko iriya igaragaza umurunga uhuza ibihugu bigize Umuryango mugari wa Commonwealth.

Daair yavuze ko yishimiye ko iriya nkoni isanze ahagarariye u Bwongereza mu Rwanda kandi ngo birashimishije mu gihe ibihugu bigize uriya muryango byitegura kuzitabira imikino izabera i Birmingham  mu mikino ya Commonwealth izaba mu mwaka wa 2022.

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza izava mu Rwanda tariki 12, Ugushyingo, 2021.

Ambasaderi Daair yavuze ko imikino ya 2022 ari uburyo bwiza bwo guhuza abaturage ba Commonwealth.

Yavuze kandi ko ari byiza ko iriya mikino izaba mu mwaka n’u Rwanda ruzaba rwitegura kwakira Inama y’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma zigize Commonwealth.

Inkoni y’umwamikazi i Nyandungu mu mafoto:

Basuye ubusitani burimo ibyatsi bwifashishwa mu buvuzi bwa gakondo
Hari n’abanyeshuri baje kureba uko hariya hantu hateye no kwakira inkoni y’umwamikazi w’u Bwongereza
Abanyeshuri bari bafite amatsiko yo kureba uko hariya hantu hasa no kureba inkoni y’umwamikazi w’u Bwongereza
Haratuje kandi harahehereye
Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza ubwo yatemberezwa i Nyandungu
Abantu bari baherekeje iriya nkongi
Koko habereye ijisho

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version