Jeannette Kagame Yasabye Abakobwa Kujya Mu Masomo Iterambere Ryubakiyeho

Madamu Jeannette Kagame yasabye ko uburezi bw’abana b’abakobwa burushaho gushyigikirwa, kandi bakajya mu masomo iterambere ryo muri iki gihe ryubakiyeho nk’ajyanye na siyansi n’ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa Gatatu mu buryo bw’ikoranabuhanga, Jeannette Kagame yitabiriye inama ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo yiswe Gender Equality Forum, yahurije urubyiruko muri Tanzania.

Yifashishije imvugo y’umwanditsi Tajuddin Abdul Rahim, washimangiye ko bidashoboka ko isi yaba nziza mu gihe imibereho y’umugore itameze neza. Ni imvugo yo mu 2006, igifite agaciro nubwo hari intambwe nyinshi zatewe mu myaka 15 ishize.

Jeannette Kagame yavuze ko itandukaniro hagati y’igitsina gabo n’igitsina gore hari abarifata nk’impamvu y’ubusumbane, nyamara ngo ari ikimenyetso cy’uburyo abagabo n’abagore bagomba kuzuzanya.

- Advertisement -

Yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko kugira ngo hubakwe igihugu nyuma ya 1994 byari ngombwa ko ubushobozi bwihariye bw’abagore buhabwa agaciro, .

Yakomeje ati “Uburinganire ntabwo ari ukuzamura uruhande rumwe, ni uguteza imbere abaturage binyuze mu kongerera ubushobozi buri muntu wese ushobora gutanga umusanzu mu iterambere rya sosiyete, imibereho myiza n’ituze.”

Yavuze ko atewe ishema no kuba ibi biganiro ku buringanire birimo kubera mu gihugu kiyobowe n’umugore, Samia Suluhu Hassan.

Yasabye ko hafatwa ibyemezo bizazana impunduka buri wese yifuza.

Yakomeje ati “Icyerekezo cyacu cyo mu 2063 kibe Afurika, aho umugore w’umunyafurika agera mu nzego ubukungu bwacu buteye imbere bwubakiyeho, inzego nka STEM (Ubumenyi, Ikoranabuhanga, Engineering n’Imibare) n’ibijyanye n’imari zidakwiye gukomeza kwitirirwa abagabo.”

Ni inzego ngo abagore kandi bagomba kujyamo kubera ko babifitiye ubushobozi, bikazaturuka ku kuba ababyeyi barateje imbere ubushobozi bw’abana babo.

Jeannette Kagame yavuze ko mu bihugu byinshi uburezi ari cyo kiraro kiganisha ku iterambere, bityo abantu bose bagomba kubizirikana.

Nyamara ngo abakobwa benshi kuri uyu mugabane baracyavanwa mu mashuri bakisanga mu bintu birimo kubyara imburagihe, gushyingirwa bakiri abana, imirimo inyuranye n’inshingano zo gutunga imiryango yabo.

Mu gihe ngo iyo migigire igihari, ntabwo za ntego mu mwaka wa 2063 zagerwaho.

Kugeza ubu ibihugu byinshi byagize amashuri ubuntu, ku buryo bitakiri ngombwa ko umubyeyi abanza gutekereza niba azishyurira amashuri umuhungu cyangwa umukobwa.

Byongeye, abanyeshuri bafashwa gukomeza amasomo, ari narwo rugamba umuryango Imbuto Foundation yashinze urimo kurwana. Umaze gutanga buruse ibihumbi ku banyeshuri b’abahanga bo mu miryango itishoboye, muri gahunda Edified Generation.

Gusa ngo haracyakenewe imbaraga nyinshi.

Yakomeje ati “Umukobwa agomba kwiyumvamo ko afite ubushobozi nk’ubwa musaza we, ku buryo azabasha kujya no muri za nzego mugenzi we yagezemo mbere hose.”

Yavuze ko muri Imbuto Foundation, imwe muri gahunda yishimira kandi ahora yifuza ko yaguka ikagera n’ahandi, ari iyo gufasha abana b’abakobwa batsinze neza kurusha abandi.

Yasabye abayobozi na ba rwiyemezamirimo gushishikariza abakiri bato barimo abakobwa, bakabaha inama zibinjiza mu mirimo itandukanye kandi ikomeye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version