Umuyobozi Wa BK Dr Diane Karusisi Yahawe Igihembo Cy’Indashyikirwa

Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali yaherewe igihembo i Accra muri Ghana nk’umuntu wagize uruhare mu iterambere rya Banki mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Igihembo Dr Karusisis yaherewe i Accra kitwa  GUBA2021 Awards.

Ni igihembo gihabwa umugore wabaye indashyikirwa mu ngeri zitandukanye harimo no kuzamura ubukungu bw’aho atuye.

Kitiriwe umugore wo muri Ghana wabaye intwari akarwanya Abakoloni b’Abongereza witwaga Yaa Asantewaa waje gufatwa bamucira muri Sychelles aza kugwa yo tariki 21, Ukwakira, 1921.

- Kwmamaza -
Yaa Asantewaa

Uriya mugore yari umugaba w’ingabo z’abarwanyi bo mu Bwami bwa Ashanti bwari bwarazengereje Abongereza bushaka ubwigenge bwa Ghana.

Diane Karusisi ni Umunyarwandakazi usanzwe ari umuhanga mu ibarurishamibare mu igenabukungu, akaba umunyamabanki n’intiti yigishije muri Kaminuza.

Mbere y’uko ashingwa kuyobora Banki ya Kigali, yari asanzwe akora mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ashinzwe ibya Politiki z’ubukungu.

Yize muri Kaminuza zitandukanye harimo n’iyo mu Busuwisi y’ahitwa Fribourg aho yaboneye impamyabumenyi y’ikirenga( PhD) m by’ubukungu yabonye mu mwaka wa 2009.

Hagati y’umwaka wa 2006 n’umwaka wa 2009, Diane Karusisi yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza ya Fribourg aho yigishaga ibarurishamibare mu igenabukungu, ibyo mu Cyongereza bita Economic Statistics.

Guhera mu mwaka wa 2007 kugeza  mu mwaka wa 2009 yakoze muri  Banki yitwa Credit Suisse iri Zurich.

Yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 2009 ahita ahabwa kuba umujyanama mukuru w’Umuyobozi w’ Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ,National Institute of Statistics of Rwanda (NISR).

Umwaka wakurikiyeho yashinzwe kuyobora kiriya kigo.

Yahise atangiza imishinga minini irimo kubarura Abanyarwanda, ibyo batunze, imibereho yabo no gutanga inama zikenewe kugira ngo imibare yavuye mu ibarura iherweho igihugu gifata ingamba zavana abaturage mu bukene.

Muri Gashyantare, 2016 Dr Diane Karusisi yagizwe Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali asimbuye Bwana James Gatera weguye amaze hafi imyaka icyenda ayobora iriya Banki nini kurusha izindi mu Rwanda.

Karusisi kandi ari mu Nama nkuru iyobora Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’umwanya mu Nama nkuru iyobora Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere, RDB.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version