Ambasaderi wa Amerika Yasezeye Ku Banyarwanda, Ahishura Ibyo Azakumbura

Ambasaderi Peter Vrooman wari umaze imyaka hafi ine ahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasezeye ku banyarwanda, mbere yo kwerekeza mu butumwa bushya i Maputo muri Mozambique ku Cyumweru.

Mu butumwa yanyujije mu mashusho, Amb Vrooman, mu Kinyarwanda, yavuze ko igihe kigeze ngo asezere ku banyarwanda.

Yavuze ko byari iby’icyubahiro gikomeye kuba ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, ashima ibigo bya USAID na REB byashoboye kugeza miliyoni z’ibitabo mu Kinyarwanda, ku bana b’abanyarwanda harimo ibitabo bifasha abatabona n’inkoranyamagambo yo mu rurimi rw’amarenga.

Amb Vrooman hamwe n’abana

Yakomeje ati “Nishimiye ko abanyarwanda n’abanyamerika twageze kuri byinshi mu rwego rw’ubuzima rusange, urugero mu kurwanya Sida, gukumira Ebola, gufatanya mu gikorwa cyo gukingira Corona.”

- Advertisement -

Kugeza ku wa 1 Mutarama 2022, Leta zunze Ubumwe za Amerika yari imaze guha u Rwanda doze 3,295,730 z’inkingo za COVID-19.

Bibarwa kandi ko guhera mu mwaka wa 2004, Leta Zunze Ubumwe za Amerika imaze guha u Rwanda inkunga ya miliyari $2 (miliyari 2000 Frw), mu guhangana n’icyorezo cya Sida.

Amb Vrooman yanavuze ko mu gihe cye, hashinzwe urugaga rw’abacuruzi b’Abanyamerika mu Rwanda, mu kurushaho guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, bya Amerika n’u Rwanda.

Hari byinshi azakumbura

Ambasaderi Vrooman yavuze ko “muri uru Rwanda rwiza” azakumbura ibirunga bine yazamutse: Karisimbi, Bisoke, Gahinga na Muhabura.

Ikindi azakumbura ngo ni Ingagi zo mu misozi, harimo ingagi yise Intarutwa mu muhango wo Kwita Izina mu 2018, wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze. Ni ingagi yo mu muryango wa Susa.

Yitabiriye umuhango wo Kwita Izina mu 2018

Yakomeje ati “Nzakumbura imisozi y’u Rwanda cyane cyane Bumbogo, Nduba, Rebero na Jali. Natwaye igare ibilometero birenga 6000 hafi y’uturere twose, buri gihe mbifashijwemo n’abanyarwanda. Nzanakumbura amagambo meza, courage, komera, siporo, ndetse na Tour du Rwanda itaha.”

Biteganyiwe ko ku Cyumweru ari bwo azajya i Maputo kuba ambasaderi wa Amerika muri Mozambique.

Naho azahasanga u Rwanda kuko rufiteyo abasirikare n’abapolisi benshi barimo gufasha mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wari warigaruriye Intara ya Cabo Delgado.

Peter Hendrick Vrooman w’imyaka 55 yageze mu Rwanda muri Werurwe, 2018. Azibukirwa ku muhati yari afite wo kumenya Ikinyarwanda n’umuco w’Abanyarwanda. Yagiye agaragara kenshi ari gusoma inyandiko z’Ikinyarwanda ndetse akagitangamo imbwirwaruhame.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version