Ingabo Za Congo Zitabaje FDLR Mu Bitero Ziri Gutegura Kuri M23

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zitabaje abarwanyi ba FDLR mu bitero birimo gutegurwa ku mutwe wa M23, nk’uko amakuru yizewe agera kuri Taarifa abyemeza.

Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, kuri uyu wa Gatanu yabwiye umunyamakuru ko ibirindiro byabo byagoswe n’umutwe w’abarwanyi ba FDLR, bayobowe na Brig Gen Ruhinda (ugaragara ku ifoto).

Ati “Ingabo za Congo zahaye FDLR intwaro zikomeye mu bice bya Masisi. Ni abarwanyi bagera ku 1000 bambaye impuzankano ya FARDC. Bagose ibirindiro byacu hafi ya Pariki y’Igihugu ya Virunga.”

Gen Ruhinda uyoboye ingabo zidasanzwe za FDLR

Umutwe wa M23 washinzwe ku wa 4 Mata 2012, ariko uza gutsindwa intambara mu mwaka wa 2013, abari bawugize baratatana bamwe bahungira muri Uganda, abandi mu Rwanda.

- Advertisement -

Gusa kuva mu myaka mike ishize wongeye kwisuganya, ushinja Leta kutubahiriza amasezerano basinyiye i Nairobi mu 2013, yagenaga uburyo bwo guhosha imirwano burundu n’abarwanyi bahunze bagatahuka.

Mu kwezi gushize M23 yashinjwe n’Ingabo za Leta ya Congo kugaba ibitero ahitwa Nyesisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hafi ya Pariki y’Igihugu ya Virunga.

Byahitanye abasirikare ba Leta bagera kuri 41.

Amakuru avuga ko umwe mu bishwe icyo gihe yari umusirikare mukuru ufite ipeti rya Colonel.

Uwo mutwe na wo watakaje abarwanyi benshi nubwo umubare utatangajwe.

FDLR yamaze gushyirwa mu mitwe y’iterabwoba, yashinzwe ahanini n’abahoze mu gisirikare bahunze u Rwanda nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umutwe ukomeje kujujubya abaturage, aho mu minsi ishize byatangajwe ko mu gace ka Nyamilima muri terirwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, washyizeho imisoro yakwa abaturage kugira ngo bemererwe kujya mu mirimo yabo.

FDLR Yashyizeho Imisoro Ku Baturage Muri Rutshuru

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version