Edouardo Filomeno Bárber Leiro Octávio uhagarariye Angola mu Rwanda avuga ko ubuhuza buri gukorwa na Perezida w’igihugu cye hagati y’ibihugu birebwa b’ibiri kubera mu Burasirazuba bwa DRC bukomeye. Ngo akazi gakomeye gasaba kwitondera, ariko akavuga ko hari icyizere ko amahoro azagaruka.
Hari mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyibanze ku mubano hagati y’u Rwanda na Angola mu bufatanye mu ngeri zitandukanye.
Yavuze ko ibihugu byombi bifitanye umubano mu bice birimo ubuhinzi, ubushakashatsi n’ibindi.
Ambasaderi Edouardo Filomeno Bárber Leiro Octávio avuga ko Perezida wa Angola ari gukora akazi keza, kagamije guhuza ibihugu byo muri aka Karere kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa DRC ariko akemeza ko ari akazi gakomeye.
Ati: “Nibwo akazi afite gakomeye ariko karashoboka. Twizera ko hari ibyo bagezeho kandi bizafasha mu guhuza impande ziri guhangana mu kibazo kiri muri DRC. Dufite icyizere cy’uko hari ikizagerwaho n’ubwo hari ibibazo. Mureke dutegereze ibizava muri buhuza kandi twizeye ko hari icyo bizatanga.”
Ikiganiro cyahawe abanyamakuru cyagarutse kandi ku ukwizihiza umunsi Angola yaboneyeho ubwigenge.
Ni umunsi usanzwe wizihizwa Taliki 11, Ugushyingo, buri mwaka ariko kubera ko uyu munsi mu mwaka wa 2022 wahuriranye n’uko Perezida wa Angola yari ari Rwanda byatumye wimurirwa kuri uyu wa Kabiri Taliki 15, Ugushyingo, 2022.
Kuri uyu wa Kabiri kandi hazabaho ibiganiro bikubiyemo uko u Rwanda na Angola byarushaho gukorana mu nzego zitandukanye harimo n’ubushakashatsi mu by’ubuhanga.
Umwarimu wigisha Politiki n’ububanyi n’amahanga Dr. Ismael Buchanan wari waje uhagarariye Kaminuza y’u Rwanda muri iki kiganiro yavuze ko iyi Kaminuza yiteguye kuzakorana nabo.
Dr. Buchanan ati: “ Twiteguye kuzakorana n’abashakashatsi b’iki gihugu tukungurana ibitekerezo ndetse tugahanahana abahanga n’abanyeshuri muri za Kaminuza.”
Angola mu magambo avunaguye…
Iki ni igihugu kiri mu bikize kurusha ibindi muri Afurika. Ni kimwe mu bihugu bicukura Petelori nyinshi kandi bifite diyama nyinshi.
Umurwa mukuru w’iki gihugu ni Luanda, abagituye bavuga ururimi rw’Igipolitigari.
Indimi gakondo z’aho ni Kimbundu, Umbundu, Chokwe na Kikongo. Ubwoko bwiganje muri kiriya gihugu ni ubwitwa Ovimbundu.
Mu baturage ba Angola harimo n’Abashinwa(1%), n’abanya Burayi(1%).
Abenshi ni Abakirisitu kuko bafite umubare urenga 90% by’abatuye iki gihugu.
Angola yabonye ubwigenge Taliki 11, Ugushyingo, 1975.
Ikagira ubuso bwa Kilometero kare 1,246,700. Ituwe n’abaturage bagera kuri 34, 789,024.
Umusaruro mbumbe w’abaturage ba Angola ungana na Miliyari $210.034 n’aho umuturage w’iki gihugu muri rusange yinjiza $ 7,360 ku mwaka.