Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ambasaderi Wa Angola Mu Rwanda Avuga Ko Ibibera Muri DRC Bikomeye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ambasaderi Wa Angola Mu Rwanda Avuga Ko Ibibera Muri DRC Bikomeye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 December 2022 7:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Edouardo Filomeno Bárber Leiro Octávio uhagarariye Angola mu Rwanda avuga ko ubuhuza buri gukorwa na Perezida w’igihugu cye hagati y’ibihugu birebwa b’ibiri kubera mu Burasirazuba bwa DRC bukomeye. Ngo akazi gakomeye gasaba kwitondera, ariko akavuga ko hari icyizere ko amahoro azagaruka.

Hari mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyibanze ku mubano hagati y’u Rwanda na Angola mu bufatanye mu ngeri zitandukanye.

Yavuze ko ibihugu byombi bifitanye umubano mu bice birimo ubuhinzi, ubushakashatsi n’ibindi.

Ambasaderi Edouardo Filomeno Bárber Leiro Octávio avuga ko Perezida wa Angola ari gukora akazi keza, kagamije guhuza ibihugu byo muri aka Karere kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa DRC ariko akemeza ko ari akazi gakomeye.

Ati: “Nibwo akazi afite gakomeye ariko karashoboka. Twizera ko hari ibyo bagezeho kandi bizafasha mu guhuza impande ziri guhangana mu kibazo kiri muri DRC. Dufite icyizere cy’uko hari ikizagerwaho n’ubwo hari ibibazo. Mureke dutegereze ibizava muri buhuza kandi twizeye ko hari icyo bizatanga.”

Ikiganiro cyahawe abanyamakuru cyagarutse kandi ku ukwizihiza umunsi Angola yaboneyeho ubwigenge.

Ni umunsi usanzwe wizihizwa Taliki 11, Ugushyingo, buri mwaka ariko kubera ko uyu munsi mu mwaka wa 2022 wahuriranye n’uko Perezida wa Angola yari ari  Rwanda byatumye wimurirwa kuri uyu wa Kabiri Taliki 15, Ugushyingo, 2022.

Kuri uyu wa Kabiri kandi hazabaho ibiganiro bikubiyemo uko u Rwanda na Angola byarushaho gukorana mu nzego zitandukanye harimo n’ubushakashatsi mu by’ubuhanga.

Umwarimu wigisha  Politiki n’ububanyi n’amahanga Dr. Ismael Buchanan wari waje uhagarariye Kaminuza y’u Rwanda muri iki kiganiro yavuze ko iyi Kaminuza yiteguye kuzakorana nabo.

Dr. Buchanan ati: “ Twiteguye kuzakorana n’abashakashatsi b’iki gihugu tukungurana ibitekerezo ndetse tugahanahana abahanga n’abanyeshuri muri za Kaminuza.”

Angola mu magambo avunaguye…

Angola ni kimwe mu bihugu bikize byo muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa SaharaIki ni igihugu kiri mu bikize kurusha ibindi muri Afurika. Ni kimwe mu bihugu bicukura Petelori nyinshi kandi bifite diyama nyinshi.

Umurwa mukuru w’iki gihugu ni Luanda, abagituye bavuga ururimi rw’Igipolitigari.

Indimi gakondo z’aho ni Kimbundu, Umbundu, Chokwe na Kikongo. Ubwoko bwiganje muri kiriya gihugu ni ubwitwa Ovimbundu.

Mu baturage ba Angola harimo n’Abashinwa(1%), n’abanya Burayi(1%).

Abenshi ni Abakirisitu kuko bafite umubare urenga 90% by’abatuye iki gihugu.

Angola yabonye ubwigenge Taliki 11, Ugushyingo, 1975.

Ikagira ubuso bwa Kilometero kare 1,246,700. Ituwe n’abaturage bagera kuri 34, 789,024.

Umusaruro mbumbe w’abaturage ba Angola ungana na Miliyari $210.034 n’aho umuturage w’iki gihugu muri rusange yinjiza $ 7,360 ku mwaka.

TAGGED:AmbasaderiAngolaCongoDRCfeaturedM23Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Ari Muri Indonesia
Next Article Uganda: Abarimu Bariyahura Umusubizo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Amerika Yarashe Rwagati Muri Venezuela 

Karongi: Abo Mu Nkambi Ya Kiziba Nabo Bamaganye Ingengabitekerezo Iba i Kinshasa

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

You Might Also Like

Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?