Ambasaderi Wa Brazil Mu Rwanda Mu Biganiro Ku Mubano W’Ibihugu Byombi

Mu gihe havugwa gahunda yo gufungura Ambasade y’u Rwanda muri Brazil, Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda Silvio José Albuquerque e Silva yasuye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.

Yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri Gen( Rtd) James Kabarebe baganira uko umubano hagati ya Kigali na Rio de Jeneiro wakwagurwa.

Mu minsi mike ishize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta yabwiye abitabiriye Rwanda Day ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwaguye umubano warwo n’amahanga ndetse hari Ambasade 44 zikorera mu Rwanda.

U Rwanda kandi rurashaka gufungura Ambasade muri Brazil izaba ari yo ya mbere rufunguye muri Amerika yitwa iya Abalatini( Latina Amerika).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version