Ambasaderi Wa Israel Mu Rwanda Yashimangiye Ko u Rwanda Ari Inkoramutima

Dr Ron Adam uhagaririye Israel mu Rwanda yashimangiye ko igihugu cye gifata u Rwanda nk’inkoramutima yacyo. Hari mu muhango wo kugabira inka bamwe mu baturage batishoboye bo mu Karere ka Burera.

Ambasaderi Ron Adam avuga ko guha inka abaturage b’u Rwanda biri mu rwego  rwo gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza binyuze mu kubona intungamubiri ziva ku bikomoka ku matungo cyane cyane amata.

Mu mwaka wa 2016 nibwo Leta y’u Rwanda yatangije gahunda ya Girinka kugira ngo abaturage babone ibiribwa baha abana babo bakure neza bigabanye igwingira.

Mu rwego rwo kunganira iyi gahunda, Ambasade ya Israel mu Rwanda imaze igihe iha inka abo mu muryango itishoboye bo mu turere dutandukanye.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Kane abagabiwe ni abo mu Karere ka Burera mu Ntara  y’Amajyaruguru.

Ambasaderi Ron Adam yavuze ko Israel ishima umuhati Leta y’u Rwanda ishyira mu gufasha abaturage bayo kwiteza imbere.

Muri uriya muhango yagize ati: “ Israel yishimira gukorana n’u Rwanda muri iyi gahunda ya Girinka. Burera ni Akarere ka kane tugabiye mo abaturage. Hano twatanze inka 20 kandi twizera tudashidikanya ko bizagirira akamaro abaturage.”

Ambasaderi Adam avuga ko guha abantu inka ari uburyo bwo kubafasha kuzamura urwego rw’imibereho yabo kuko akamaro k’inka kari mu ngeri nyinshi.

Akamaro k’inka si amata gusa kuko kava ku mata, kakagera ku nyama, amase atanga ifumbire, ndetse n’ibinono byazo biribwa mu isombe.

Ku byo kurya inka ariko siyo gahunda ya Leta y’u Rwanda.

Mu mezi ashize ubuyobozi mu Kigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, RAB,  bwatangaje ko Politiki u Rwanda rufite muri iki gihe ari iy’uko mu myaka micye iri imbere, ubworozi bw’ingurube n’inkoko ari bwo buzatezwa imbere kugira ngo aya matungo abe ari yo aribwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera witwa Marie Chantal Uwanyirigira yashimye Ambasade ya Israel ku nkunga yateye u Rwanda mu kuzamura imibereho y’abarutuye, by’umwihariko abo mu Karere ka Burera ashinzwe.

Kugeza ubu Israel imaze kugabira abaturage inka 80.

Ni abo mu Karere ka Nyamasheke, Gisagara, Rulindo na  Burera.

Abaturage 18,000 nibo bamaze kugabirwa inka muri gahunda ya Girinka.

Share This Article
1 Comment
  • Having read this I thought it was rather informative.
    I appreciate you spending some time and effort to put this short article
    together. I once again find myself personally spending a lot of
    time both reading and leaving comments. But so what, it was still worth it!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version