Polisi Yafashe Imodoka Zikabakaba 1000

Ni imodoka 969 ziganjemo amakamyo

Kuri Stade Ya Kigali i Nyamirambo hamaze iminsi ine hashyirwa imodoka ziganjemo amakamyo zafashwe zitarakorewe ubugenzuzi  bw’ubuziranenge. Amakamyo yambaye ibirango by’u Rwanda niyo yiganjemo ayafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

Mu minsi ine hafashwe imodoka 969. Izafatiwe mu Mujyi wa Kigali ni 353, izafatiwe mu Ntara y’i Burasirazuba ni 266, izafatiwe mu Ntara y’Amajyepfo ni 108 n’aho izafatiwe mu Ntara y’Amajyaruguru ni 70.

Amakamyo atarakoreshe isuzuma yarafashwe

Polisi ivuga ko kudasuzumisha ikinyabiziga bishyira mu kaga abagitwaye ndetse n’abandi muri rusange kubera ko haba hari ibyago by’uko cyakora impanuka kigahitana abantu gisanze aho cyagirira impanuka aho ari ho hose.

Umuvugizi wa Polisi Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera asaba abatwara ibinyabiziga kumenya ko gusuzumisha ibinyabiziga ari bo bifitiye akamaro.

- Advertisement -
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera

Yabibukije kutazarira ngo bategereze igihe icyemezo cy’uko basuzumishije ibinyabiziga kizarangiriza igihe ahubwo bakajya babikora hakiri kare.

Abashoferi ba biriya binyabiziga nabo bari bahari bavuga ko habayeho  kurangara ariko bakavuga ko ibyababayeho bihaye isomo.

Nyuma yo kwerekana ibyo binyabiziga, ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryabishakiye inzira bivanwa i Nyamirambo bijya gusuzumirwa aho ibinyabiziga bisanzwe bisuzumirwa mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Remera.

Polisi yegereje abashoferi aho bazajya basuzumishiriza ibinyabiziga ariko hari abatajyayo…

Ibi binyabiziga bifashwe hashize imyaka ibiri, Polisi ibasabye kwitabira gusuzumishiriza ibinyabiziga byabo ahantu habigenewe kandi begerejwe.

Mu Ugushyingo Polisi y’u Rwanda yatashye ibigo bitatu bishya byo gufasha  mu gusuzuma ibinyabiziga kugira ngo bikomeze akazi kabyo bitekanye.

Nyuma y’aho  Polisi y’u Rwanda yasabye ababifite gutangira kwakira gahunda zo kubisuzumisha  ku bigo bibegereye aho kuza i Kigali.

Polisi ijya kubaka biriya bigo ngo  yari igamije kwigereza serivisi zo gusuzumisha ibinyabiziga abaturage aho kugira ngo  bose bajye bajya i Kigali.

Hari ibigo Polisi yatangije byo gusuzuma ibinyabiziga hirya no hino mu Rwanda

Ibigo byafunguwe ni ikigo cy’i Musanze, icya i Huye n’icy’i Rwamagana.

Abafite ibinyabiziga bakomeje kwiyandikisha ku kigo cya contrôle technique cya Kigali…

N’ubwo hari ibigo bitatu byatashywe mu Ugushyingo kugira ngo bifashe abafite ibinyabiziga kubona aho babisuzumisha ha bugufi, Polisi  ivuga ko imibare yerekana ko abenshi mu babifite bakomeje kwiyandikisha ku kigo kiri i Kigali kugira ngo kizabibasuzumire.

Ibi bituma baba benshi muri Kigali bityo bigatuma akazi kaba kenshi kandi bigatuma  ba nyiri ibinyabiziga batinda guhabwa serivisi yihuse.

Ibi byatumye Taliki 03, Ukuboza, 2022, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera avuga ko imibare yerekena ko hari n’abaturage bava mu Ntara  n’Uturere twubatswemo biriya bigo bakaza kwiyandikisha i Kigali kugira ngo abe ari hose bazakoreshereza contrôle technique.

Kuri we, biriya  bakora ‘ntabwo ari ngombwa.’

Yagize ati: “ Turacyabona abantu bava mu bice byubatswemo biriya bigo bakaza gusuzumisha ibinyabiziga byabo i Kigali. Ibi dusanga bidakwiye  kuko nta mpamvu yagombye gutuma uva mu Ntara ukaza i Kigali gukoresha serivisi wabonera hafi yawe. Ntibyumvikana ukuntu umuntu ava Nyagatare cyangwa i Kirehe agaca i Rwamagana akaza i Kigali aje kuhiyandakishiriza kugira ngo azahasuzumirishize ikinyabiziga! Bagombye guhinira bugufi.”

Imibare yatangwaga na Polisi muri kiriya gihe yavugaga ikigo cy’i Musanze cyasuzumye imodoka 103, Ikigo cya Huye gisuzuma imodoka 63 n’aho icy’i Rwamagana gisuzuma imodoka 50.

Buri kigo muri byo(Huye na Rwamagana) gifite ubushobozi bwo gusuzuma imodoka 200 ku munsi n’aho ikigo cy’i Kigali gifite ubushobozi bwa gusuzuma imodoka 500 ku munsi.

Polisi ivuga ko umuturage waba yari yarasabye gahunda yo gusuzumishiriza ikinyabiziga mu mujyi wa Kigali ariko akabona  iriya taliki izatinda, ashobora gusuzumishiriza ku kigo kimwegereye hatitawe ku italiki yari yarahawe.

Abatuye i Kigali bashobora kwaka ibindi bisobanuro kuri : 0788311512

Ab’i Huye bakoresha : 0788382732

Ab’ i Musanze bakoresha : 0781753077

Ab’i Rwamagana  bagakoresha : 0781753009

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version