Abatunze iPhones, iPads Na MacBooks Bahawe Umuburo

Ikigo gikora ibyuma by’ikoranabuhanga na serivisi zabyo kitwa Apple kiraburira abantu batunze telefoni za iPhones, mudasobwa za Macs n’ibindi byuma bita iPads ko ikoranabuhanga bakoreshaga ryagize ikibazo gishobora gutuma abagizi ba nabi binjira muri biriya byuma bakagera ku makuru abibitsemo.

Abafite ibi byuma barasabwa kongerera ubushobozi ikoranabuhanga bisanzwe bikoresha(updates) kugira ngo bibone uburyo bwo gukumira ko abantu baryinjiramo.

Apple ivuga ko ibyuma byugarijwe ari iPhones 6S,  iPad z’ubwoko butandukanye harimo n’iz’igisekuru cya gatanu( 5th generation) iPad Pro  zose na  iPad Air 2.

Hari na mudasobwa zo mu bwoko bwa Mac zikoresha ibyo operating system yitwa MacOS Monterey.

- Advertisement -
Abakoresha izi mashini nabo basabwa kuzongeresha ubushobozi bwo kwirinda

Hari ikinyamakuru cyandika ku ikoranabuhanga kitwa TechCrunch cyavuze ko niba abantu batongerereye ibikoresho twavuze haruguru ubushobozi bwo kwirinda, abajura n’abandi bagizi  ba nabi bakoresha ikoranabuhanga, bazabyinjiramo bakamenya ibyo bibitse kandi bakaba bashobora no kubuza abantu kubikoresha binyuze mu ‘guhindura password.’

Iyo abagizi ba nabi bamaze kwinjira mu gikoresho cy’ikoranabuhanga runaka yari asanzwe akoresha, bituma atinjiramo hanyuma bakamwaka amafaranga kugira ngo bamwemerere kongera kukinjiramo.

Aho niho ikibazo kivukira!

Hari amakuru avuga ko iki kibazo cyavutse bwa mbere nyuma y’uko ikigo Apple gitangaje ko kigiye gufungura muri Vietnam ikigo gikora biriya byuma.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko byakozwe mu rwego rwo kwirinda ko cyakomeza gukenera ibisanzwe bikorerwa mu Bushinwa.

Bamwe bavuga ko bizababaza u Bushinwa bikaza byiyongera ku bibazo bwari bumaze iminsi bufitanye n’Amerika ku kibazo cya Taiwan n’ibindi byakibanjirije k’ubutegetsi bwa Donald J.Trump.

Ubusanzwe ikigo Apple nicyo kigo cy’ubucuruzi kinini kurusha ibindi muri Amerika.

Icyakora ibyinshi mu bikoresho by’iki kigo byakorerwaga mu Bushinwa.

iPhones nyinshi zikorerwa mu Bushinwa kandi nizo zigize igice kinini cy’ibikoresho Apple igurisha ku isi hose.

Abahanga mu ikoranabuhanga bashobora kukubuza gukoresha ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga

Amasezerano y’uko inyinshi zigomba gukorerwa mu Bushinwa yasinywe mu mwaka wa 2016.

Ahandi Apple ifite ibikorwa ni mu Buhinde.

Ikoranabuhanga Mu Itumanaho Muri Afurika Baryitege! U Rwanda Ruririnze

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version