Ambasaderi Wa Israel Yiyemeje Guha Abanyarwanda Amaraso Ye

Dr Ron Adam uhagarariye Israel mu Rwanda aherutse guha amaraso Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe gukusanya, kurinda no guha amaraso abayakeneye. Ni ku nshuro ya gatatu yari abikoze.

Ron Adam yatangiye gutanga amaraso mu mwaka wa 2019 ubwo yatangiraga akazi ke mu Rwanda, mu mwaka wa 2020 nabwo arabikora, ubu ikaba ari inshuro ya gatatu abikoze.

Amb Ron Adam ubwo yatangaga amaraso ku kicaro cya RBC

Kuri Twitter yanditse ko ashimishwa no kwifatanya n’abandi Banyarwanda b’umutima ukunze, bagatanga amaraso hagamijwe gutabara ubuzima bw’abayakeneye.

Abaganga bavuga ko abantu bakenera amaraso kurusha abandi ari ababyeyi babyara babazwe, abakoze impanuka n’abarwaye indwara zikomeye nka za cancer.

- Advertisement -

Ron Adam yanditse kuri Twitter ati: “ Kurokora ubuzima bw’abantu si ibya Dogiteri gusa!”

Amaraso ya Ambasaderi Adam yatangiwe ku kicaro cya RBC kiri ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Dr Thomas Muyombo hari icyo yamusubije…

Dr Thomas Muyombo

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda  gishinzwe gukusanya, kurinda no gutanga amaraso Dr Thomas Muyombo yashimiye Dr Ron Adam ku gikorwa cy’ubumuntu yakoze kandi amaze imyaka akora.

Kuri Twitter yanditse ati: “ Twishimiye ko mwatanze amaraso, kandi igikorwa mwakoze ni ingenzi mu gutabara abarwayi bayakenera. Mwagize neza, Nyakubahwa!”

Akamaro ko guterwa amaraso

Abaganga bemeranya ko amaraso umuntu atewe amugirira akamaro kuko asimbura ayo yatakaje mu mpanuka, mu gihe umubyeyi yabyaraga cyangwa kubera uburwayi runaka bwatumye amaraso atakaza insoro zitukura.

Bitewe n’ubwinshi bw’amaraso umuntu akeneye, kuyamutera bishobora gufata hagati y’isaha imwe n’amasaha ane.

Akenshi aka kazi kagenda neza, umuntu agahembuka.

Ubusanzwe amaraso agizwe n’ibintu byinshi ariko cyane cyane insoro zitukura, izera, udufashi n’igice bita ko ari amazi.

Iki nicyo gice kinini kigize amaraso.

Guterwa amaraso bifasha benshi ariko ari abavuga ko byashakirwa ubundi buryo bwabisimbura

Iyo umuntu akomeretse cyane atakaza amaraso, kandi igice kinini cyayo gitakara kiba ari insoro zitukura n’amazi.

Niyo mpamvu umuntu batemye akava amaraso menshi akenshi aba asaba amazi yo kunywa.

Abaganga bahitamo gutera umuntu amaraso kugira ngo barebe ko umutima, ubwonko, ibihaha, umwijima n’impyiko bye byakomeza gukora.

Izi nizo nyama z’umubiri w’umuntu z’ingirakamaro kurusha izindi kandi zikenera amaraso kurusha izindi.

Iyo zibona amaraso ahagije kandi asukuye bizifasha gukora neza, n’umuntu akaba afite ubuzima bwiza muri rusange.

Hari abandi bahanga bemera ko guterwa amaraso bigira ingaruka ku muntu ariko zikaboneka mu gihe kirambye.

Bavuga ko hagomba gukorwa ubushakashatsi bwatuma abantu bazajya babona imiti ifasha umubiri gukora insoro zitukura bitabaye ngombwa ko aterwa amaraso y’undi cyane cyane ko buri wese afite amaraso ye, bityo atandukanye n’undi niyo baba bahuje ubwoko bw’amaraso( groupe sanguin.)

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version