Mureke Twemere Ko Kwibuka Jenoside Ari Ngombwa- Peter Muthuki Uyobora EAC

Ubwo yatangizaga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Peter Muthuki uyobora Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, yabwiye bagenzi be ko kwibuka iriya Jenoside ari ngombwa niba bashaka ko itazongera kubaho ku isi.

Uyu muhango wabereye ku kicaro cy’uriya Muryango kiri Arusha muri Tanzania.

Muthuki yagize ati: “ Mureke twemere ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ngombwa kandi ko kuyibagirwa bishobora guha urwaho indi. Kubyibuka bizatuma nta handi iba ku isi.”

Dr. Peter Mathuki yavuze ko abatuye Isi muri rusange n’abatuye ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba by’umwihariko bagomba guharanira ko ‘Never Again’ iba impamo.

- Advertisement -

“Never Again” ni imvugo ikangurira abantu guharanira ko ingengabitekerezo ya Jenoside yakumirwa ku isi hose kuko ari yo iganisha kuri Jenoside nyirizina.

Uretse u Rwanda( ari narwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorewemo), ahandi hubatswe inzibutso zayo mu karere ruhereyemo ni muri Uganda.

 

Martin Ngoga na bagenzi be bakorana muri uriya muryango bafashe umunota wo kwibuka

Muri 2018 Abanyarwanda baba muri Uganda bigeze gukusanya miliyoni 37 z’amashiringi yo kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  mu gace Mpigi.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi hari imibiri yabo yajugunywe mu migezi yo mu Rwanda iratembanwa igera mu kiyaga cya Victoria, kiri muri Uganda.

Ako gace gatukura ni muri Mpigi ahubatswe urwibutso rwa Jenoside ku kiyaga cya Victoria
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version