Ambasaderi Wa Misiri Yahaye Biruta Impapuro Zimwerera Gukorera Mu Rwanda

Madamu Nermine El Zawahry wagenwe ngo ahagararire Misiri mu Rwanda yagejeje kuri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr, Vincent Biruta impapuro zimwemerera guhagarira Cairo muri Kigali.

U Rwanda rufitanye na Misiri imikoranire y’igihe kirekire kandi mu ngeri zitandukanye.

Hamwe muho ubwo bufatanye bugaragarira ni mu bucuruzi.

Mbere y’uko COVID-19 yaduka mu Rwanda, Misiri yari isanzwe itegura imurikagurisha ry’ibyo ikora ryaberaga ahahoze Petit Stade i Remera.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 1989 nibwo hashyizweho Komite ihuriweho n’impande zombi igamije ko umubano uramba.

Muri Nzeri, 2009 habayeho imivugururire y’imikoranire hagati y’u Rwanda na Misiri hagamijwe kugendana n’uko ibyo ku isi byari byifashe muri iki gihe.

Ni igikorwa cyakozwe ku bugenzuzi bwa ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi.

Icyo gihe hasinywe amasezerano areba ubufatanye mu buhinzi, kuri za gasutamo, ubutwererane bw’urubyiruko rw’ibihugu byombi, guteza imbere inganda, uburezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima, ubushakashatsi mu ikoranabuhanga ndetse n’ubufatanye mu guteza imbere umuco.

Misiri yafashije u Rwanda kubaka zimwe mu nzego zarwo nyuma y’uko rwari rumaze kubohorwa.

Mu rusange  Misiri ibanye neza n’u Rwanda.

Ibiro by’Ambasade yayo  biherereye ku Kacyiru mbere gato y’uko ugera ku Biro by’Ambasade y’Uburundi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version