‘Kera Kabaye’ MONUSCO Igiye Kuva Muri DRC

Bintu Keïta uhagarariye UN muri DRC yasinyanye amasezerano na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Christophe Lutundula akubiyemo uko ingabo za MONUSCO zigomba kuva muri DRC.

Impande zombi zemeranyije ko ikiciro cya mbere cy’izi ngabo kizava muri DRC mu Ukuboza, 2023.

Amasezerano avuga ko guhera mu kwezi gutaha, hazatangira uburyo buboneye, buri ku murongo kandi bushyize mu gaciro bw’uko izi ngabo zari zimaze imyaka ikabakaba 30 muri DRC, zizataha.

Arimo ingengabihe irambuye y’uko bizakorwa n’uruhare rwa buri wese urebya n’iki gikorwa.

- Kwmamaza -
Bintu Keïta asinyana na Lutundula aya masezerano

Itsinda rigizwe n’abo muri Guverinoma ya DRC ndetse n’abo muri MONUSCO niryo ryateguye inyandiko y’ibizakurikizwa muri iki gikorwa.

Aya masezerano asinywe nyuma y’uko Perezida Tshisekedi atangaje ko adashaka ingabo za UN mu gihugu cye.

Minisitiri Lutundula avuga ko kugenda kwa ziriya ngabo kuzaha igihugu cye uburyo bwo kwereka amahanga ko ari igihugu ‘kigenga’, gifite mu ntoki zacyo ibikiberamo byose.

Kugeza muri Gashyantare, 2023, abakozi ba MONUSCO bose hamwe bari abantu 17,753, muri abo abasirikare bakaba 12,000 n’abapolisi cyangwa abandi bakozi bagera 1,600.

Ibi kandi bitangajwe nta gihe kinini abaturage bamaganye izi ngabo, bazisaba ko zabavira ku butaka kuko icyo zananiwe mu myaka 25 ishize zitazagishobora mu gihe kiri imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version