Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ambasaderi Wa USA Yafunguye Ishuri Ryigisha Igare Rya Adrien Niyonshuti
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Ambasaderi Wa USA Yafunguye Ishuri Ryigisha Igare Rya Adrien Niyonshuti

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 June 2021 6:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16, Kamena, 2021 Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Bwana Peter Vrooman yafunguye ishuri ryigisha gutwara igare rya Adrien Niyonshuti yise The Adrien Niyonshuti Cycling Academy.

Adrien Niyonshuti ni umwe mu Banyarwanda bamamaye kubera gutwara ibihembo mu gutwara igare bakarusha abandi mu marushanwa atandukanye harimo na Tour du Rwanda.

Afite ishuri riherereye mu Karere ka Rwamagana rikaba riherutse guhabwa amagare

afite ikoranabuhanga azabafasha kwitoza batavuye aho bari. Iryo koranabuhanga ribafasha kwitoza bareba uko umutima utera, ingufu bakoresha n’intera bagenze.

Ni uburyo abahanga bita Stages Power Indoor Cycling.

Mu kiganiro Niyonshuti yigeze guha Taarifa yavuze ko ririya koranabuhanga rifasha umukinnyi kumenya umuhanda uwo ariwo wose binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga(software) ishyira umuhanda ushaka mu kirahure gikora nka mudasobwa uritwaye bityo akabona  aho agana, akahimenyereza atarawujyamo  bityo akazawitorezamo awuzi.

Ngo niyo umukinnyi yaba ari mu mahanga ashobora kwitoza gutwara igare mu muhanda wa Kigali-Musanze kandi utarahagera, yazaza muri Tour du Rwanda ukahanyonga nk’uwahitoreje.

Ambasaderi Vrooman

Ikiganiro na Niyonshuti…

 

Taarifa: Buriya buryo bwo kwitoreza ku igari mukoresheje technology bubafasha iki? 

Niyonshuti:Ubu buryo bwo kwitoreza mu rugo ukoresheje Stages Power indoor cycling ni bwiza cyane ku ruhande rwanjye.  Bifasha abakinnyi kureba imbaraga bakandagirana(banyongana), uko umutima utera( zone heartbeat), cadence( inshuro umuntu azamura ikirenge anyonga ku munota), n’ibindi.

Ikindi ni uko ririya koranabuhanga rifasha umukinnyi kumenya umuhanda uwo ariwo wose binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga(software) igashyira umuhanda ushaka mu kirahure gikora nka mudasobwa bityo abashe kubona  aho agana, ahimenyereze bityo nawujyamo azabe awuzi.

Niyo waba uba mu mahanga ushobora kwitoza gutwara igare mu muhanda wa Kigali-Musanze kandi utahaba, wazaza muri Tour du Rwanda ukahanyonga nk’uwahitoreje.

Umukinnyi yitoza areba uko umutima we utera

Taarifa: Iyo ugereranyije ubu buryo n’uburyo bwari busanzwe usanga hari akahe karusho?

Niyonshuti: Ngereranyije n’uburyo busanzwe harimo itandukaniro.  Nawe urabyumva ko udushya twa technology tugezweho nk’utu tutabura kuzana itandukaniro. Ikindi ni uko  kubera iki cyorezo cya COVID-19 abantu babashije kugura ibyo byuma mbere yacu bakomeje imyitozo mu rugo. Ikindi urumva birinda abantu impanuka zo mu muhanda zishobora kubamugaza ndetse zikaba zanabahitana.

 Taarifa: Ku byerekeye kugorora no kumenyereza umubiri, ubu buryo bufasha iki ababukoresha?

 Niyonshuti: Kubukoresha bidufasha guhora umuntu ari muri gahunda y’imikino no kubasha kumenya uko ahagaze igihe agiye mu mikino cyangwa imyitozo ikomeye. Kubera ko ubukoresha aba areba uko umutima we utera ndetse n’imbaraga ukoresha ugereranyije n’urugendo ugomba kwiruka, bituma ajya mu marushanwa uzi uko ahagaze.

Hari ikoranabuhanga ryerekana uko umubiri uba ukora, intera umukinnyi ‘akoze’ n’ibindi.

Taarifa: Abashaka kubukoresha basabwa iki?

 Niyonshuti: Ntabwo mu kigo cyanjye  twishyuza kuko ngewe nabizanye kugira ngo tuzamure impano z’abana biyumvamo gukina igare. Dufata imibare yerekana uko bahagaze haba mu buzima bwabo, ni ukuvuga uko umutima utera iyo bari kunyonga, ingufu bakoresha mu gihe runaka no mu ntera runaka baba birutse bityo tukabibereka bikarushaho kubatera akanyabugabo.

Uwo dusanze afite ibibazo runaka tumufasha kubikemura.

Ibi bituma abana biga hano bazamura impano zabo kandi amakipe y’amagare abatoranyije agasanga yaratoranyije abantu batojwe neza, akabaha amasezerano y’akazi.

Taarifa: Ikiguzi kifashe gute?

Ambasaderi Vrooman yasuye iri shuri riri mu Karere ka Rwamagana

Niyonshuti: Byose ni ubuntu.Tubikoresha mu rwego rwo kuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda nk’ikigo Adrien Niyonshuti Cycling Academy n’abakinnyi mu ikipe yacu SACA Team.

 Taarifa:Kugeza ubu gutwara igare byakugejeje kuki?

 Niyonshuti: Byangejeje kuri byinshi harimo guhura n’abatoza babigize umwuga k’uburyo uyu munsi bashobora kumfasha nkabona nk’iri koranabuhanga rigeze mu Rwanda. Iri koranabuhanga naribonye bwa mbere muri USA hari muri 2006. Icyo gihe sinatekereje ko byazagera mu Rwanda. Ariko Imana ishimwe ubu turarifite.

 Taarifa: Ni iki wasaba ubuyobozi bwa FERWACY?

Niyonshuti: Ndasaba ishyirahamwe ry’amakipe akora umukino w’igari( Rwanda Cycling Federation) ko abayiyobora bakongera imbaraga mu kwegera abana bakibyiruka bakabakundisha umukino w’igare. Umukino w’igare uzarushaho kuzamuka bitewe n’uko abana bawukundishijwe.

Taarifa: Turabashimiye ikiganiro muduhaye.

Niyonshuti: Nanjye ndabashimiye!

 

Adrien Niyonshuti ni muntu ki?

Adrien Niyonshuti

Adrien Niyonshuti yavutse tariki 02, Mutarama, 1987. Yatangiye gukina umukino w’igare(nk’uko abawukina bawita) muri 2006 akinira ikipe yitwa Team Dimension kuva icyo gihe kugeza muri 2017.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi abavandimwe be batandatu barishwe.

Nyuma yo kurangiza akazi ko gutwara igare yagiye mu kiruhuko, ashinga ikigo gitoza abana yise Adrien Niyonshuti Cycling Academy.

Akiwukina yatozwaga n’umugabo witwa Jacques Boyer.

Nyuma yo kuva mu mikino Olympic yabereye i London mu Bwongereza muri 2012, nibwo yagize igitekerezo cyo gushinga ikigo kigisha abana gutwara igare, agamije kubaha ayo mahirwe.

 

TAGGED:AdrienAmbasaderiAmerikafeaturedIgareNiyonshutiUmukino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri Equity COVID ‘Ntiyabaye Ikibazo Gikomeye’
Next Article Abantu 400 Bakingiwe COVID-19 Mu Rwanda Bamaze Kuyandura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?