Umuyobozi Wa Airtel Muri Afurika Yahembwe Nk’Umuyobozi W’Ubucuruzi W’Umwaka

Segun Ogunsanya ni we watowe nk’umuyobozi w’ubucuruzi w’umwaka. Yahawe igihembo cyiswe 2021 African Business Leadership Awards (ABLA).

Uwatsinze agahabwa kiriya gihembo atangazwa mu kinyamakuru kitwa African Leadership Magazine.

Ku mwanya wa kabiri haje Simphiwe Tshabalala, uyobora Standard Bank Group yo muri Afurika y’Epfo.

Abatoraga rwiyemezamirimo w’umwaka bavuga ko uriya mugabo yagaragaje kuba indashyikirwwa mu byiciro byose byasuzumwaga.

- Advertisement -

Gutora kandi byabereye kuri murandasi, abahatoreye bakaba bari bafite 65% by’amajwi yari akenewe n’andi 35%.

Ku mbuga nkoranyambaga yatoye abantu 300 000 ariko hari n’abandi batoye bakoresheje ubutumwa bwa email.

Bamwe bari muri Afurika abandi bari hanze yayo.

Ogunsanya ni enjeniyeri akaba amaze imyaka 30 mu kazi yakoze hirya no hino ku isi no mu bigo bitandukanye harimo na za Banki.

Yatangiye gukorera Airtel ishami rya Nigeria mu mwaka wa 2014.

Ubu niwe uzayobora Airtel Africa Group guhera tariki ya 01, Ugushyingo, 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version