Ambasaderi W’u Bushinwa Mu Rwanda Ucyuye Igihe Yasezeye Perezida Kagame

Rao Hongwei wari Ambasaderi w’u Rwanda yakiriwe na Perezida Kagame mu Biro bye kugira ngo amusezereho kuko yushe ikivi cye mu Rwanda.

Perezida Kagame yamusezeyeho mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Mbere taliki 21, Werurwe, 2022.

Mu kiganiro uwari Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Bwana Rao Hongwei yigeze guha Taarifa mu mezi yashize yavuze gukorana n’u Rwanda ari ikintu kiza kuko ibihugu byombi bifite icyerekezo kimwe.

Yamwakiriye mu Biro bye

Ni icyerekezo cyo guteza imbere abaturage babyo kandi bakaba abaturage bafite ukwishyira ukizana.

- Kwmamaza -

Muri Nzeri, 2021,  Perezida Paul Kagame yashimye umusaruro w’umubano w’imyaka 50 u Rwanda rufitanye n’u Bushinwa, ashimangira ko intego ari ukuwuteza imbere kurushaho mu myaka iri imbere.

Ni ijambo yavugiye mu imurikabikorwa rya kabiri ry’Ubukungu n’ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika (China-Africa Economic and Trade Expo), CAETE.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi barimo Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa, Perezida Macky Sall wa Senegal na Perezida Abdelmadjid Tebboune wa Algeria.

Perezida Kagame icyo gihe yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye muri gahunda y’Ihuriro rigamije ubufatanye bw’u Bushinwa na Afurika, rizwi nka FOCAC.

Expo ya mbere yabaye muri Kamena 2019, isiga hasinywe amasezerano 84 y’ubufatanye afite agaciro ka miliyari $20.8 ajyanye n’ubucuruzi, ishoramari, ibikorwaremezo, ubuhinzi, ibikorerwa mu nganda, ingendo z’indege, ubukerarugendo n’ubucuti hagati y’imijyi.

Icyo gihe ikigo Gashora Farms cyabonye amasezerano ya miliyoni $500 yo kohereza mu Bushinwa urusenda rwumye.

Perezida Kagame yakomeje ati “Tumaze kubona agaciro k’iki gikorwa. Bwa mbere kiba mu 2019, ibigo byo mu Rwanda byabonye amasezerano y’ubucuruzi, by’umwihariko ajyanye no kugemura ku isoko ry’u Bushinwa ibintu bimwe bikomoka ku buhinzi.”

“Ibyo byazamuye icyizere ku rwego rw’ibijyanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, kandi twishimiye uburyo abakiliya bo mu Bushinwa bakira urusenda, icyayi n’ikawa byo mu Rwanda bifite ireme ryo hejuru.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kurushaho kwimakaza ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bushinwa.

Ati “Uyu mwaka uhuriranye n’isabukuru y’imyaka 50 y’umubano hagati y’u Rwanda na Repubulika ya rubanda y’u Bushinwa. Intego dushyize imbere ni ukurushaho kwimakaza umubano wacu no mu kindi gice cy’ikinyejana kiri imbere.”

Perezida Kagame yavuze ko mu kwagura umubano, Intara ya Hunan yakiriye Expo y’uyu mwaka, hamwe n’Umuyi wa Kigali barimo kureba inzego bafatanyamo mu bijyanye n’ubukungu n’uburezi, kandi u Rwanda rwiteguye ubwo bufatanye.

Perezida Kagame yaboneyeho atumira ba mukerarugendo bo mu Bushinwa, yizeza ko viza iboneka umuntu ageze aho yinjirira mu gihugu, bityo ko bazabasha kwishimira ibyiza byinshi bihaboneka birimo inyamaswa n’urugwiro nyafurika.

Yanashimiye u Bushinwa ku nkunga bwahaye u Rwanda na Afurika muri ibi bihe bya COVID-19, ashimangira ko igaragaza imbaraga z’ubucuti hagati ya Afurika n’u Bushinwa.

Mu minsi ishize u Bushinwa bwahaye u Rwanda inkingo 200,000 za Sinopharm. Mu bihe bitandukanye bwanaruhaye ibikoresho byifashishwa mu guhangana no kwirinda COVID-19.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version