Muri Centrafrique Hatangiye Inama Y’Umushyikirano Igamije Ubwiyunge

Kuri uyu wa Mbere taliki 21, Werurwe, 2022 muri Repubulika ya Centrafrique hatangiye ibiganiro bigamije guhuza uruhande rwa Leta n’abatavuga rumwe nayo mu rwego rwo gushyiraho inkingi zakubakirwaho amahoro arambye. Icyakora abatavuga rumwe na Leta ntibitabiriye.

Bavuga ko badashobora kwitabira Inama nk’iriya kandi ibyo basabye ko byashyirwa ku rutonde rw’ibyigwa bitarashyizweho.

Kuri iki Cyumweru taliki 20, Werurwe, 2022 nibwo abatavuga rumwe na Leta batangaje ko batazitabira iriya Nama y’Umushyikirano kuko abayiteguye birengagije ibyo babasabye.

Inama y’Umushyikirano igamije ubwiyunge muri Repubulika ya Centrafrique yateraniye mu Ngoro y’Inteko ishinga amategeko ya kiriya gihugu.

- Kwmamaza -

Yitabiriwe n’abantu bagera ku ijana barimo n’abahoze bayobora kiriya gihugu barimo Michel Djotodia na Cathérine Samba-Panza n’undi muyobozi w’ingabo wahoze mu nyeshyamba witwa Abdoulaye Hissène.

Uwayoboye Inama yateguye iriya Nama usanzwe ari na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu witwa Obed Namsio yavuze ko kuba abo mu ruhande rutavuga rumwe na Leta batitabiriye iriya nama bibabaje.

Perezida Touadéra we avuga ko n’ubwo abatavuga rumwe na Leta batitabiriye iriya nama, ariko kuba yateranye ubwabyo ari intambwe nziza, izoyengeraho izindi.

Iriya nama izamara iminsi itatu.

Abitabiriye iriya  nama babwiye RFI ko hari icyizere ko hari imyanzuro ifatika kandi yubaka bazageraho mu gihe cy’iminsi itatu bagiye kumara baganira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version