Ambasaderi W’u Butaliyani Muri DRC Yishwe

Luca Attanasio wari uhagarariye u Butaliyani muri DRC yazize ibikomere by’amasasu. Urupfu rwe rutangajwe nyuma y’uko arasiwe mu modoka yari arimo ahereje amakamyo y’Umuryango ushinzwe ibiribwa ku isi yarasiwe ahitwa Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Urubuga rwitwa Baromètre Securitaire de Kivu rwanditse ko igitero kikiba haguye umuntu umwe hakomereka n’abandi barimo na Ambasaderi Luva Attanasio wahise ajyanwa mu bitaro ariko akaza kuhagwa.

Iki gitero cyagabwe mu gitondo cya kare kuri uyu wa Mbere tariki 22, Gashyantare, 2021.

Mu kaziga niho bamurasiye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version