Ambasaderi W’Ubushinwa Ucyuye Igihe Hari Ibyo Yishimiye Yabonye Mu Rwanda

Ambasaderi w'Ubushinwa mu Rwanda Wang Xuekun, ubwo yari yasuye ishuri rya Wisdom School riba i Musanze.

Wang Xuekun wari Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda mu myaka itatu ishize, akaba yacyuye igihe avuga ko muri icyo gihe cyose yari  amaze ahagarariye igihugu cye i Kigali, hari byinshi byamunyuze.

Uyu mugabo mu gusezera Abanyarwanda kwe, yanditse inyandiko ikubiyemo ibyo yise ibyiza yabonye mu gihugu cy’imisozi 1000.

Tariki 09, Kanama, 2022 nibwo yagejeje kuri Perezida Kagame inyandiko zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Ambasaderi Wang Xuekun yavuze muri icyo gihe cyose ahari henshi yasuye, kandi yitabira  ibikorwa by’iterambere by’ingeri nyinshi igihugu cye cyagizemo uruhare ku bufatanye n’u Rwanda.

- Kwmamaza -

Avuga ko ibyo yabonye mu Rwanda atazabyibagirwa kandi akemeza ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda uhagaze neza haba mu bikorwa by’ishoramari, iterambere, n’ubuhahirane ku mpande zombi.

Yanditse ati: “ Mu gihe twizihiza isabukuru ya 54 y’umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa, tunejejwe n’uburyo umubano w’ibihugu byombi ubu ari mwiza kurusha ibindi bihe byabanje. Icyizere gishingiye k’ubwubahane bwubakitse mu nzego za Politiki, no kuba abaturage b’ibihugu byacu bafitanye umubano mwiza ushingiye ku byo bakora, ibyo kandi bigatuma ibihugu byombi birushaho kubaka ubumwe butajegajega bw’ahazaza h’Ibihugu byacu n’abaturage bacu”.

Avuga ko Abakuru b’ibihugu byombi( Paul Kagame w’u Rwanda na Xi Jinping w’u Bushinwa) bubatse umubano ukomeye hagati ya Kigali na Beijing, ukaba ari nawo abaturage b’ibi bihugu baheraho batezanya imbere.

Ambasaderi Wang avuga ko ashimira uburyo u Rwanda ruri mu ruhande rw’ u Bushinwa ku kwemeza ko Ikirwa cya Taiwan ari Intara y’u Bushinwa, ibyo bikaba bishimangira ihame u Bushinwa bugenderaho ry’uko ari igihugu gikomeye kandi kimwe.

U bushinwa nabwo bushyigikiye amahame y’u Rwanda yo kurwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo, aho ari ho hose ku isi cyane cyane mu Karere ruherereyemo.

Indi ngingo ikomeye yerekanye ubufatanye hagati ya Kigali na Beijing ni imibanire ishingiye mu bya Politiki iri hagati y’ishyaka Communist Party of China (CPC) na Rwandan Patriotic Front (RPF) Inkotanyi.

Iyo mikoranire ifasha mu gusangira ibitekerezo bijyanye no guteza imbere politiki z’ibihugu byombi.

Ambasaderi Wang atanga urugero k’ubutumire bw’Umuryango RPF Inkotanyi, aho intumwa za CPC ziherutse gusura abanyamuryango ba RPF mu Rwanda, bakaba baranitabiriye irahira rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bifatanya no mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu rwego rw’ubukungu, u Rwanda n’u Bushinwa byarushijeho kunoza imikoranire mu kubaka ibikorwa remezo, urugero rukaba ubwo u Bushinwa bwubakaga urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II, rutanga Megawati 28.

Mu bikorwa by’ubuhinzi naho u Bushinwa bwagejeje ku Rwanda umushinga wo guhinga ibihumyo, witabirwa cyane n’abahinzi babigize umwuga.

Hari  umushinga wo kubaka uruganda rwa Sima mu Rwanda, ubu rukora sima nziza mu Karere ka Muhanga ikaziba icyuho cyo gutumiza sima hanze y’u Rwanda.

Perezida Kagame niwe warutashye ari kumwe na Ambasaderi w’u Bushinwa, hari kuwa Kane tariki 03, Kanama, 2023.

Rwitwa Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd.

Perezida Kagame ubwo yatahaga uruganda Anjia ruri i Muhanga.

U Rwanda rwo rwongereye ibyo rwohereza mu Bushinwa birimo ikawa, icyayi, urusenda n’ubuki.

Umubano hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa warenze uw’abayobozi ugera no hagati y’abaturage hagati yabo.

Nk’ubu hari umubano usanzwe uri hagati y’abatuye Jinhua mu Bushinwa n’abatuye Musanze, umusaruro wawo ku Rwanda ukaba ari ivugurura ry’ishuri rya IPRC Musanze rikorana na Hong Kong Polytechnic University mu kohereza impuguke mu Rwanda zo gufasha abo muri IPRC Musanze.

Abaturage b’u Bushinwa bagira uruhare no mu guteza imbere Abanyarwandakazi binyuze mu kubaha ibyuma bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba no guha Abanyarwanda buruse zo kwiga iwabo.

Ubushinwa kandi buri hafi kuzuza ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, Centre Hospitalier Univéristaire de Kigali (CHUK) biri mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Ambasaderi Wang XueKun avuga ko ‘ntako bisa’ kuba arangije imirimo ye umubano unoze hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa kandi no hagati y’abaturage b’ibihugu byombi bakaba babanye neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version