Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yatangaje uko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabihe yabyo bizubahirizwa.
Hazaba ari ku nshuro ya 31 u Rwanda n’isi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi hagati ya Mata na Nyakanga, 1994.
Yahagaritswe imaze guhitana abantu bagera kuri Miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.
MINUBUMWE igaragaza ko mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizatangira ku ya 7, Mata, 2025(hazaba ari ku wa Mbere) hazakomezwa kugenderwa ku ngingo yo “Kwibuka Twiyubaka”.
Haranditse ngo: “Tuzazirikana amateka yatumye Jenoside yakorewe Abatusi ibaho, urugendo rwo kubaka igihugu, ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, uruhare rwa buri wese mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose.”
Inyandiko ivuga kandi ko hazagaragazwa umwihariko w’Umuryango Mpuzamahanga wo kutigira ku mateka, bigatuma ibyemezo wiyemeje byo kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, birimo guca burundu Umutwe wa FDLR n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere bitubahirizwa.”
Inyandiko ya Minisiteri ivuga kandi ko tariki 7, Mata 2025, ku rwego rw’Igihugu Icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ari naho umuhango wo Kwibuka uzabera ku rwego rw’Igihugu.
Hazaba kandi Urugendo rwo Kwibuka “Walk to Remember” ruzahagurukira ku Nteko Ishinga Amategeko rurangirire kuri BK Arena aha hakazabera “Umugoroba w’Ikiriyo”.
Bizaba binatambutswa ako kanya kuri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu.
Ku rwego rw’uturere, MINUBUMWE ivuga ko Icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere cyangwa ku rundi rwibutso ruzagenwa nako.
Mu Midugudu yose hazaba igikorwa cyo kwibuka kizatangirwamo ikiganiro cyateguwe na MINUBUMWE no gukurikira ubutumwa bw’umunsi.
MINUBUMWE iti: “Kuri uwo munsi, ibikorwa byose n’indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma y’igikorwa cyo Kwibuka. Ibikorwa nk’iby’ubutabazi (farumasi ziri ku izamu, ibitaro n’amavuriro, bizakomeza guha serivisi ababigana kimwe no kujya gufata indege no kuzana abagenzi zizanye. Hoteli zizakomeza guha serivisi abazicumbitsemo.”
Icyumweru cyo kwibuka kizatangira tariki 07 kirangire tariki 13, Mata, 2025
Hagati aho, hirya no hino mu Rwanda hazabera ibikorwa byo kwibuka byateguwe n’abahatuye cyangwa abaharokokeye.
Tariki ya 10 Mata, hateganyijwe ikiganiro kizahabwa abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, hateganyijwe n’ibihuza urubyiruko n’ibindi byiciro.
Icyakora Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ivuga ko ku rwego rw’Umudugudu, uretse ikiganiro kizatangwa ku itariki ya 7 Mata 2025, nta bindi biganiro biteganyijwe.
Ikomeza ivuga ko kandi tariki ya 11. Mata 2025, mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe urugendo rwo Kwibuka mu Karere ka Kicukiro ruzatangirira kuri IPRC Kicukiro n’umugoroba wo Kwibuka uzabera ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.
Igaragaza ko kandi ibikorwa by’ubucuruzi, siporo z’abantu ku giti cyabo, imyitozo y’amakipe, indi mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu, bizakomeza gukorwa mu cyumweru cy’icyunamo.
Mu cyumweru cy’icyunamo, ibendera ry’Igihugu rizurururutswa rigezwe hagati nk’uko bisanzwe.
Igaragaza kandi ko tariki 13, Mata, 2025, hazaba ibikorwa byo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo, ku rwego rw’Igihugu bikazabera ku rwibutso rwa Rebero, hazirikanwa abanyapolitiki bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside.
Ku rwego rw’uturere, bazakora ibikorwa byo kwibuka aho biteganyijwe ariko nta gikorwa cyihariye cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo giteganyijwe ku rwego rw’Akarere.
Inyoborabikorwa ya MINUBUMWE ivuga ko igikorwa cyo kwibuka Jenoside kitazajya kirenza amasaha atatu.
Mu kwibuka kandi hazabaho kumenyesha gahunda y’umunota wo kwibuka, isengesho ry’umuntu umwe uhagarariye amadini ku babyifuza n’Ijambo ry’ikaze , ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, indirimbo yo kwibuka cyangwa umuvugo, ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, indirimbo yo kwibuka cyangwa umuvugo.
Hazumvwa kandi ubutumwa bw’uhagarariye abashyinguye (iyo igikorwa cyo kwibuka cyahujwe no gushyingura imibiri yimuwe cyangwa iyabonetse), ubutumwa bw’umuryango IBUKA, indirimbo yo kwibuka cyangwa umuvugo, Ubutumwa bw’Umushyitsi Mukuru.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ivuga ko igikorwa cyo Kwibuka mu bigo bya Leta, ibyigenga, iby’abikorera, na Ambasade z’ibindi bihugu mu Rwanda, bizakorwa ku munsi watoranyijwe hagati ya tariki 8 Mata na 3, Nyakanga, 2025.
Iti ” Buri rwego rwishakira utanga ikiganiro ubifitemo ubumenyi, yaba umukozi warwo cyangwa uturutse ahandi, akifashisha inyoborakiganiro yatangajwe na MINUBUMWE.”
Ivuga ko kandi ibigo by’amashuri bizateganya umunsi wihariye wo kwibuka no guhabwa ikiganiro mu gihe abanyeshuri bazaba bavuye mu biruhuko.
Ikomeza ivuga ko Misa n’amateraniro bidashyirwa mu gikorwa cyo kwibuka, ariko mu gihe icyo gikorwa cyateguwe n’umuryango ushingiye ku myemerere, cyangwa ibigo bishamikiye kuri iyi miryango byemewe n’amategeko, hagamijwe kwibuka abayoboke cyangwa abanyamuryango babyo bishwe muri Jenoside, bikorwa hakurikijwe imyemerere yabyo.
Inyoborabikorwa iti “Umugoroba w’Ikiriyo ubanziriza umunsi wo Kwibuka cyangwa gushyingura imibiri y’abazize Jenoside, usozwa bitarenze saa yine z’ijoro.”
Ivuga ko bitabangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, urugendo rwo kwibuka rushobora gukorwa mu gihe rwemejwe n’inzego zibifitiye ububasha.
Icyo gihe hirindwa gufunga imihanda, inzira n’ibindi bikorwa, kandi rugakorwa mu ituze, ko kandi mu rwego rwo gusigasira amateka, inzego zateguye igikorwa cyo kwibuka zigirwa inama yo gufata no kubika amajwi n’amashusho by’ubuhamya bwatanzwe.
MINUBUMWE yavuze ko mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, inzego zose zisabwa kugabanya ikoreshwa rya banderole (banners) mu gusakaza ubutumwa, ahubwo hagakoreshwa ibyapa binini (billboards) n’insakazamashusho (LED screens).
Iti: “Nyuma y’icyumweru cy’icyunamo, ibirango byo kwibuka bizamanurwa; bikomeze gukoreshwa gusa igihe hateguwe igikorwa cyihariye cyo Kwibuka.”
Abaturarwanda muri rusange barasabwa kwitabira ibikorwa byo kwibuka no gukurikira ibiganiro bizatangwa ku ma radiyo, televiziyo n’imbuga nkoranyambaga.