Kuri uyu wa Gatandatu ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda buraha ibitaro byose byo mu Rwanda imbangukiragutabara 80 zibisaranganywemo. Ni igikorwa kiri bubere kuri BK Arena iri mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo aho Perezida Kagame ari buganirire n’abajyanama b’ubuzima 8000 bahateraniye.
Imbangukiragutabara ni imodoka yabugenewe ifite iby’ibanze umurwayi ujyanywe ku bitaro akenera kugira ngo agezweyo agihumeka, abaganga bamwiteho.
Iyi ni imodoka igira icyumba kinini bihagije kirimo igitanda cy’umurwayi, umurwaza na muganga, kikagira n’uburyo bwo gufasha umurwayi guhumeka no kuba yahabwa ubufasha burimo na serum ituma ubuzima budahagarara.
Kubera ko iba igomba kwihutana umurwayi, imbangukiragutabara igira moteri ifite imbaraga n’amapine akomeye kandi adapfa kunyerera, byombi bikayifasha kwihuta.
Hejuru y’ibi hiyongeraho amatara aba hejuru yayo akora nk’intambaza ibwira abantu ko imbangukiragutara ije bityo ko bakwiye kuyibererekera ikihutana indembe.
Amakuru Taarifa ifite avuga ko imbangukiragutabara ziri buhabwe ibitaro bitandukanye zatanzwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga, Enabel.
Mu mpera z’umwaka wa 2023, uwahoze ari Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana( aherutse gusimbuzwa Youssuf Murangwa) yabwiye Abadepite ko u Rwanda rwitegura kwakira imbangukiragutabara 180.
Ni imodoka zitegerejweho kuziba icyuho cy’ubuke bwazo mu bitaro n’ibigo nderabuzima byo hirya no hino mu Rwanda.
Uzziel Ndagijimana yari yitabye Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite mu rwego rwo gusobanura ibijyanye n’inguzanyo ya miliyoni 75 z’ama Euros zizifashishwa mu kwagura, gusana no kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri.
Icyo gihe yagize ati: “Ndagira ngo menyeshe Inteko ko ikibazo cyo kongera za ambulance kitaweho, ubu hari ambulance zatumijwe zigera ku 180 ziri mu nzira.”
Ndagijimana yavuze ko mu gutanga imbangukiragutabara, ibitaro bizazihabwa hagendewe ku ukureba uko izo muri ibyo bitaro zimeze n’ingano yazo.
Ikibazo cy’imbangukiragutabara zidahagije mu Rwanda gikunze kugarukwaho n’abaturage.
Taarifa iherutse gutangaza inkuru y’imbangukiragutabara nyinshi zapfiriye mu bitaro bya Mibirizi mu Karere ka Rusizi zibura abazikoresha ubu zuriwe n’ibyatsi.
Mu minsi ishize hari indi mbangukiragutabara umunyamakuru wa Taarifa yasanze yarapfiriye mu bitaro bya Mugonero mu Karere ka Karongi nayo ibura uwayikoresha ngo ikire.
Birashoboka ko iki kibazo kiri no mu bindi bitaro byo hirya no hino mu Rwanda.