Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Imaze Igihe Ineka Umuyobozi Wa UN
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amerika Imaze Igihe Ineka Umuyobozi Wa UN

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 April 2023 4:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
UN Secretary-General Antonio Guterres (C) walks surrounded by security personnel during his visit in Borodianka, outside Kyiv, on April 28, 2022. - UN Secretary-General Antonio Guterres on April 28 visited sites of alleged Russian war crimes in Ukraine, decrying war as "an absurdity in the 21st century" and urging Russia to cooperate with an international investigation into atrocities. (Photo by Sergei SUPINSKY / AFP) (Photo by SERGEI SUPINSKY/AFP via Getty Images)
SHARE

Bimwe mu bika bigize inyandiko ziherutse gutangazwa zivanywe mu mabanga y’Amerika bivuga ko Amerika yashyizeho uburyo bwo kumviriza ibyo Umunyamabanga mukuru wa UN Antonio Guterres yavuga n’ibyo yandikaga kugira ngo irebe niba nta mikoranire yaba afitanye n’u Burusiya.

Al Jazeera yandika ko Amerika yabitewe n’uko Guterres atamaganye u Burusiya akoresheje amagambo akomeye nk’uko ubutegetsi bwa Washington bwabyifuzaga.

Amerika ivuga ko ubwo u Burusiya bwateraga Ukraine, ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye bwamaganye biriya bitero  ariko ‘mu buryo budakakaye’.

Bimwe mu bikubiye muri ziriya nyandiko bivuga ko Guterres hari ibiganiro yagiranaga n’umwungirije baganira ku kibazo cy’ingano u Burusiya bwari bwaranze ko zava ku byambu bya Ukraine ngo zijyanwe mu bindi bihugu.

Handitsemo ko Guterres yirindaga gukoresha amagambo akakaye kugira ngo atazamura cyane umujinya wa Putin akanga kuzirekura.

Icyakora uko kwirinda gukoma rutenderi nk’uko Abanyarwanda babyita, byatanze umusaruro kuko hari amatoni menshi y’ingano yaje kwemererwa gutambuka ajyanwa i Burayi n’ahandi.

BBC ivuga ko Guterres yakoze uko ashoboye amenya gucururutsa Putin.

Abashinzwe iperereza muri Amerika bo bahise batangira kwibaza niba iryo yoroshya ry’imvugo nta kindi kiryihishe inyuma nibwo batangira kujya bamucungira hafi.

Ni ngombwa kwibuka ko mu bihugu bivugwa muri ziriya nyandiko ko Amerika yabitataga, harimo na Turikiya kandi iyo niyo yabaye umuhuza kugira ngo ziriya ngano zirekurwe k’ubufatanye na UN.

Inyandiko  z’ubutasi z’Amerika ziherutse gutangazwa zahise ziba ingingo ikomeye mu binyamakuru bikomeye hafi ya byose ku isi.

Zigitangazwa zaciye igikuba muri Minisiteri y’ingabo z’Amerika, abayobozi bayo bibaza uko zageze muri rubanda ndetse n’icyakorwa ngo ntizigere kure cyane cyangwa ngo zikomeze kuzahaza umubano hagati y’Amerika n’inshuti zayo.

TAGGED:AmerikaBurusiyaGuterresKuneka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyanza: Afunzwe Azira Kuvuga Ko Intambara Igarutse ‘Nta Mututsi Wabacika’
Next Article Nyagatare: Bisi Ya Trinity Yakoze Impanuka Ihitana Bane Barimo Umugore Utwite
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?