Amerika Imaze Igihe Ineka Umuyobozi Wa UN

UN Secretary-General Antonio Guterres (C) walks surrounded by security personnel during his visit in Borodianka, outside Kyiv, on April 28, 2022. - UN Secretary-General Antonio Guterres on April 28 visited sites of alleged Russian war crimes in Ukraine, decrying war as "an absurdity in the 21st century" and urging Russia to cooperate with an international investigation into atrocities. (Photo by Sergei SUPINSKY / AFP) (Photo by SERGEI SUPINSKY/AFP via Getty Images)

Bimwe mu bika bigize inyandiko ziherutse gutangazwa zivanywe mu mabanga y’Amerika bivuga ko Amerika yashyizeho uburyo bwo kumviriza ibyo Umunyamabanga mukuru wa UN Antonio Guterres yavuga n’ibyo yandikaga kugira ngo irebe niba nta mikoranire yaba afitanye n’u Burusiya.

Al Jazeera yandika ko Amerika yabitewe n’uko Guterres atamaganye u Burusiya akoresheje amagambo akomeye nk’uko ubutegetsi bwa Washington bwabyifuzaga.

Amerika ivuga ko ubwo u Burusiya bwateraga Ukraine, ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye bwamaganye biriya bitero  ariko ‘mu buryo budakakaye’.

Bimwe mu bikubiye muri ziriya nyandiko bivuga ko Guterres hari ibiganiro yagiranaga n’umwungirije baganira ku kibazo cy’ingano u Burusiya bwari bwaranze ko zava ku byambu bya Ukraine ngo zijyanwe mu bindi bihugu.

- Advertisement -

Handitsemo ko Guterres yirindaga gukoresha amagambo akakaye kugira ngo atazamura cyane umujinya wa Putin akanga kuzirekura.

Icyakora uko kwirinda gukoma rutenderi nk’uko Abanyarwanda babyita, byatanze umusaruro kuko hari amatoni menshi y’ingano yaje kwemererwa gutambuka ajyanwa i Burayi n’ahandi.

BBC ivuga ko Guterres yakoze uko ashoboye amenya gucururutsa Putin.

Abashinzwe iperereza muri Amerika bo bahise batangira kwibaza niba iryo yoroshya ry’imvugo nta kindi kiryihishe inyuma nibwo batangira kujya bamucungira hafi.

Ni ngombwa kwibuka ko mu bihugu bivugwa muri ziriya nyandiko ko Amerika yabitataga, harimo na Turikiya kandi iyo niyo yabaye umuhuza kugira ngo ziriya ngano zirekurwe k’ubufatanye na UN.

Inyandiko  z’ubutasi z’Amerika ziherutse gutangazwa zahise ziba ingingo ikomeye mu binyamakuru bikomeye hafi ya byose ku isi.

Zigitangazwa zaciye igikuba muri Minisiteri y’ingabo z’Amerika, abayobozi bayo bibaza uko zageze muri rubanda ndetse n’icyakorwa ngo ntizigere kure cyane cyangwa ngo zikomeze kuzahaza umubano hagati y’Amerika n’inshuti zayo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version