Amerika: Imyigarambyo Y’Abadashaka Intambara Muri Gaza Yageze Muri Kaminuza 29

Abanyeshuri bo muri Kaminuza zirimo n’izikomeye kurusha izindi muri Amerika bamaze hafi ukwezi bamagana intambara Israel yatangije muri Gaza. Imyigaragambyo yabo imaze kugera muri Kaminuza 29.

Baramagana intambara Israel yatangije kuri Hamas nyuma y’ibitero uyu mutwe Israel yita ko ari uw’iterabwoba wayigabyeho ukica abaturage 1,200 abandi ukabajyanaho umunyago.

Bamwe mu bajyanyweho umunyago baraye bagaragaye muri video yatangajwe na BBC bavuga ko bagihumeka ariko bashaka gutaha iwabo.

Israel ntiyatinze itangiza intambara ikomeye kuri Gaza ngo ihirukane Hamas, iyo ntambara ubu imaze kugwamo abarenga 34,000 nk’uko Minisiteri y’ubuzima muri Gaza ibivuga.

- Advertisement -

Uko iminsi yahitaga, ni uko hari amajwi ku isi yadutse yamaganaga iyo ntambara ya Israel, bamwe bakavuga ko itakiri iyo kwirukana Hamas ahubwo yahindutse uburyo bwo kurimbura abaturage bose ba Palestine.

Ibi biri mu byo abanyeshuri bo muri Amerika barimo Abisilamu n’abatari bo bavuga ko biri gutuma bigaragambya.

Iyi myigaragambyo yatangiye yitabirwa n’abanyeshuri bake ariko baza kwiyongera binyuze mu bukangurambaga bwakorewe ku mbuga z’ikoranabuhanga.

Abanyapolitiki na Polisi bari mu gihirahiro cyo kwibaza icyo bakora ngo bayicubye kubera ko iri gufata indi ntera, bigatizwa umurindi n’ikoranabuhanga mu itumanaho n’amakuru atambuka amasaha 24 mu minsi irindwi ku isi hose.

Abahanga mu mateka bibutsa abantu ko hari indi myigaragambyo nk’iyi yigeze kubaho ubwo abanyeshuri bamaganaga intambara Amerika yarwana muri Vietnam, iyi ntambara ikaba yaratangiye mu Ugushyingo, 1955 irangira muri Mata, 1975.

Mu kwigaragambya kw’abanyeshuri bo muri Amerika y’ubu, barimo gusaba ko Kaminuza zabo zahagarika imikoranire n’ibigo bifite aho bihuriye na Israel kuko iyo mikoranire iri mu bitiza umurindi intambara Israel iri kurwana muri Gaza.

Ni imyigaragambyo yo muri Kaminuza zo muri Amerika yakomeye ku buryo hari abayobora zimwe muri zo beguye.

Na mbere y’uko ibintu bikomera, hari abayobozi b’izi Kaminuza batabye Sena y’Amerika ngo basobanure bimwe mu byavugwaga muri Kaminuza zabo bijyanye n’urwango rwangwa Abayahudi.

Imibare yo mu mwaka wa 2023 ivuga ko Abayahudi benshi batuye muri Israel( igihugu cyabo gakondo) kuko ari miliyoni 7.2, abandi benshi bakaba batuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kuko ari abantu miliyoni 6.3.

Ku isi yose Abayahudi bangana na miliyoni 15.7.

Abayahudi bo muri Amerika nibo ba mbere bakize kurusha abandi haba muri Amerika ubwaho no ku isi hose.

Kugira ngo wumve uko ubukire bwabo bungana, ugomba kumenya ko mu bantu 20 bakize kurusha abandi ku isi, batandatu ari Abayahudi mu gihe mu bantu  10 ba mbere bakize ku isi, batanu ari Abayahudi.

Aba kandi bose batuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ni Mark Zuckerberg, Larry Page, Larry Ellison, Sergey Brin, Steve Ballmer na Micheal Bloomberg.

Si bo gusa kuko hari n’abanyapolitiki bakomeye muri iki gihugu bakomoka ku Bayahudi, urugero rukaba Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga.

Izi nizo mpamvu nkuru zituma umubano w’Amerika na Israel ari agati k’inkubirane ku buryo bigoye ko hari icyo i Yeruzalemu bakora batabanje kubiganiraho n’i Washington ngo babyemeranyeho.

N’ikimenyimenyi hari miliyari nyinshi z’amadolari($) Amerika iherutse kugenera Israel ngo ikomeze intambara muri Gaza n’ahandi hose ifite abanzi mu Karere iherereyemo.

Ubusanzwe umwanzi wa mbere wa Israel nk’uko abategetsi bayo babivuga, ni Iran.

Ese ni izihe Kaminuza zirimo imyigaragambyo ikomeye?

Izo ni Kaminuza ya:

-Emory

-Northwestern

-George Washington

-Georgetown

-Yale

-Brown

-NYU

-California State Polytechnic, Humboldt

-University of California, Berkeley

-University of Southern California

-University of Washington

-New School

-Harvard

-Emerson College

-MIT

-Tufts

-University of Rochester

-University of Pittsburgh

-Kennesaw State

-Vanderbilt

-University of North Carolina at Charlotte

-University of Texas at Austin

-Rice

-Florida State

-University of Minnesota

-Ohio State

-Miami University (Ohio)

-University of Michigan.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version