Mu Biro bye, Minisitiri w’ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo Guillaume Ngefa Atondoko yaraye yakiriye Ambasaderi wa Amerika i Kinshasa witwa Lucy Tamlyn baganira uko ibihugu byombi byakorana no mu butabera.
Guillaume Ngefa-Atondoko aherutse gushyirwa muri izi nshingano asimbuye Constant Mutamba uri gukurikiranwa mu butabera.
Icyo bibanzeho muri iyi mikoranire ni uguhashya ruswa n’ibindi byaha bimunga ubukungu.
Mu Gifaransa, Madamu Lucy yavuze ko ubwo yaganiraga na Minisitiri Ngefa bagarutse ku mikoranire muri iki gihe iri kubakwa mu butabera, mu bukungu n’ahandi.
Ati: “ Bwari uburyo bwiza nari mbonye bwo kumushimira kubwo kuba aherutse guhabwa inshingano nshya. Nanamubajije ibyo we n’itsinda bazakorana bashyize imbere muri gahunda zabo”.
Ambasaderi Lucy Tamlyn yabwiye Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye ikorera muri kiriya gihugu ko ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’ubutabera byari ingirikamaro kandi yizeye ko ibyo bemeje bizakorwa nk’uko biri.
Asanga ubutabera no kurwanya ruswa biri mu by’ingenzi bizatuma ubutegetsi bwa DRC buba ahantu ho kwishimira no kwimakaza iterambere ritagira uwo riheza.
Yamwijeje ko Amerika izakorana neza n’igihugu cye kandi amubwira ko kwimakaza ubutabera ari kimwe mu byo Leta zunze ubumwe z’Amerika zubakiyeho.
Aho Perezida wa Amerika Donald Trump atangiriye kureshya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ngo bakorane mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibihugu byombi biri kubaka buhoro buhoro umubano uhamye.
Hari ibigo by’ishoramari by’Abanyamerika byamaze gutangira gutegura aho bizakorera muri kiriya gihugu cyanecyane mu byerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Mu rwego rwo kwirinda ko bamwe mu bayobozi ba DRC bamunzwe na ruswa bazagira uruhare mu kunyereza, mu buryo bumwe cyangwa ubundi, amafaranga y’ishoramari ry’Abanyamerika, iki gihugu kiri kureba uko hashyirwaho ingamba zo kuzabikumira no kuzakurikirana abazabikekwaho.
Kugira ngo imikoranire mu bukungu izashoboke, Amerika irashaka ko DRC itekana, hakibandwa cyane ku bice by’Uburasirazuba bwayo bimaze imyaka irenga 30 bihoramo akajagari gaterwa n’imitwe ‘itabarika’ y’inyeshyamba.