Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 May 2025 2:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Nduhungirehe yasobanuye ko hari ibiganiro ku bimukira biri hagati ya Kigali na Washington.
SHARE

Imwe mu ngingo yari imaze iminsi ivugwa ariko u Rwanda rutaragira icyo ruyitangazaho ni ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika mu kwakira abimukira Washington izoherereza u Rwanda ibintu byose nibicamo.

Ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Rwanda Ambasaderi Olivier Patrick Nduhungirehe yeruriye RBA ko iyo gahunda ihari, ko ibiganiro biri gukorwa.

Yasobanuye ko ibyo kwakira abimukira bazava muri Amerika bizakorwa n’u Rwanda muri Politiki yarwo yo gufasha mu gukemura ikibazo kimaze imyaka cyaragoranye cyo gushakira abimukira aho baba hatekanye.

Abajijwe iby’abo bimukira, Nduhungirehe yasubije ati: “Ayo makuru niyo. Turi mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi  murabizi ko na mbere twari mu biganiro n’Ubwongereza.  Ntabwo ari ibintu bishya kuri twe kandi usibye n’Ubwongereza,  muzi neza ibikorwa twakoze bijyanye no kwakira abimukira bari barafatiwe muri Libya.”

Avuga ko “ni ari uwo mwuka turimo wo guha andi mahirwe abimukira bafite ibibazo hirya no hino ku isi, rero ubu turi mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntabwo birarangira ku buryo twavuga ko bizagenda uku n’uku, ariko ibiganiro byo birahari.”

Aho Abongereza bamenyeye ko Amerika iri mu biganiro n’u Rwanda kuri iyi ngingo, abo mu ishyaka ryari ryarinjiye mu biganiro n’u Rwanda bahise batangira kuvuga ko Abanyamerika bagiye gukora ibyo ubutegetsi bw’Ubwongereza buyobora muri iki gihe bwananiwe.

Suella Braverman wahoze ari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yatangaje ko Donald Trump agiye kubyaza umusaruro amasezerano Abongereza bananiwe gutunganya.

Icyakora Nduhungirehe avuga ko ibiganiro hagati ya Kigali na Washington kuri iriya ngingo bikiri mu ntangiriro…

Muri Mata 2022 nibwo Ubwongereza bwatangaje ko umuntu wese winjiye yo mu buryo bunyuranyije n’amategeko kimwe n’abinjiye muri ubwo buryo kuva tariki ya Mbere Mutarama uwo mwaka, bazimurirwa mu Rwanda.

Mu masezerano y’impande zombi, harimo ko abazakenera ubufasha bwihariye burimo n’ubw’amategeko bazabuhabwa bakigera ku butaka bw’u Rwanda.

Bari bafite kandi amahirwe yo kubaka ubuzima bushya binyuze mu  nkunga izatangwa.

Mu rwego rwo kubafasha muri iyo gahunda yose, Ubwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni £ 120 yo kuzafasha abo bimukira kwiga imyuga cyangwa andi masomo azabagirira akamaro.

Mbere yo kwakira abimukira, u Rwanda rwagombaga gusuzuma amateka y’imibereho ya buri wese mu rwego rwo kwirinda ko hari uwo rwakwakira kandi afitanye ikibazo n’amategeko.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rwavuze ko rudashaka kwikira abimukira bafite inkomoko cyangwa bakuriye mu bihugu ruturanye nabyo ari byo: u Burundi, Uganda, DRC na Tanzania.

Kugeza ubu nta makuru arambuye aramenyekana ku bikubiye mu masezerano Kigali iri kugirana na Washington ku ngingo y’abimukira.

TAGGED:AbimukiraAmasezeranoAmerikafeaturedRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article AI: Igikoresho Cy’Ingirakamaro Ku Munyamakuru Uzi Icyo Ashaka
Next Article Impunzi Zo Muri Sudani Y’Epfo Zirahungira Muri DRC Ku Bwinshi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Icyerekezo Minisiteri Y’Uburezi Ifite Ku Mubare W’Abarimu

Umuyobozi Wa Polisi Ashima Umusanzu W’Iya Eswatini 

Menya Uko u Rwanda Rwakiriye Amasezerano Yasinywe Hagati Ya Kinshasa Na AFC/M23

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Kicukiro: Abagore Bigishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

You Might Also Like

Mu mahanga

Trump Ati: “BBC Ngomba Kuyirega Byanze Bikunze”

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

2.9% By’Abanyarwanda Bafite Diyabete:RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?