Amerika Irashaka Gukaza Imishinga Ihuriyeho N’u Rwanda

Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Eric W. Kneedler yaganiriye na Perezida wa Sena y’u Rwanda Hon François Xavier Kalinda uko  Washington yarushaho gukorana na Kigali mu mishinga impande zombi zihuriyeho.

Perezida wa Sena ati: “ Twaganiriye cyane cyane ku mubano dusanzwe dufitanye na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Twavuze ibintu byinshi bijyanye n’uwo mubano, haba mu bukungu, mu bukerarugendo, mu buzima, mu by’umutekano n’ibindi.”

Avuga ko u Rwanda rwishimira ko Amerika ibona kandi igaha aagaciro urugendo rw’iterambere rwihaye.

Ikindi avuga ko gishimishije kandi baganiriyeho ni uko Amerika nayo itanga umusanzu mu kugarura amahoro mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

- Advertisement -

Ubutwererane hagati y’Amerika n’u Rwanda bumaze imyaka 60.

Ambasaderi w’Amerika we avuga ko ubwo butwererane bwamaze gushibukamo ubufatanye binyuze mu mishinga ibihugu byombi bihuriyemo.

Yabwiye itangazamakuru ko mu biganiro bye na Perezida wa Sena y’u Rwanda barebye kandi bita ku mahirwe agaragara ku mpande zombi kugira ngo habeho ubufatanye burushijeho mu bukungu n’ubucuruzi.

Uyu muyobozi avuga ko muri biriya biganiro habayeho no kureba uko Abanyamerika bakomeza kugirana ubucuti n’Abanyamerika, bikaba ubucuti bushingiye ku baturage ubwabo( People to People: P2P)hagati yabo.

Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Eric W. Kneedler

N’ubwo hari ubwo umubano hagati ya Kigali na Washington ujya uzamo agatotsi kubera impamvu runaka, muri rusange u Rwanda rubanye neza na Amerika ndetse iki gihugu kirufata nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi muri Afurika.

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa kugeza no mu gihe gito gishize ubwo COVID-19 yadukaga mu Rwanda, Amerika yabaye ingirakamaro mu gufasha u Rwanda kwivana muri ibyo bibazo.

Hari abanyeshuri benshi b’u Rwanda biga muri Amerika ndetse hari Kaminuza zo muri iki gihugu zafunguye amashami yazo mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame afite gahunda mu ntangiriro za Gashyantare, 2024 yo kuzajya gusura Abanyarwanda baba muri Amerika no mu bihugu biyituriye muri gahunda ngarukamwaka ya Rwanda Day.

Iy’umwaka wa 2024 izabera Atlanta, uyu akaba ari umurwa mukuru wa Leta ya Georgia muri Amerika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version