Massad Boulos usanzwe ari Umujyanama wa Perezida Donald Trump , yaraye aganiriye na Perezida Kagame bagaruka ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba no ku mikoranire mu iterambere.
Ibiro Village Urugwiro byatangaje ko abo bayobozi bagiranye ibiganiro ‘byiza’ byibanze ku mikoranire “igamije kugera ku mahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga bigari na gahunda zo kongera ishoramari rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego z’ingenzi mu bukungu mu Rwanda”.
Boulos yabwiye abanyamakuru mu kiganiro yabahereye kuri Ambasade ya Amerika i Kigali ko we na Perezida Kagame baganiriye ku mikoranire ya bugufi mu rugendo rw’amahoro n’umutekano n’ubufatanye hagati ya Kigali na Washington.
Yemeje ko ashingiye kubiganiro yari yagiranye na Perezida Ruto wa Kenya, Tshisekedi wa RDC na Museveni wa Uganda mbere y’uko ahura na Kagame, hari ubushake bwo kugira ngo amahoro aboneke.
Ati “Dushyigikiye umutekano n’ubusugire bw’ibihugu byose muri aka karere. Hari sosiyete nyinshi z’Abanyamerika zashoye imari mu Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda ifite icyerekezo cyo kuba indashyikirwa mu bukungu kandi ifite abaturage biteguye gushyigikira icyo cyerekezo.”
Yemeza ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda muri uwo mujyo ariko akemeza ko bizagerwaho ari uko Akarere u Rwanda ruherereyemo gatekanye mu buryo burambye.

Boulos avuga ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame, yasanze ashyigikiye icyo cyerekezo cyo kugira ngo amahoro aboneke.
Ati “Turashaka kubona amahoro arambye mu Karere. Perezida Trump ni Perezida ushaka amahoro, ashyigikiye amahoro. Ni yo mpamvu turi hano, ni yo mpamvu ndi hano.”
Avuga ko Donald Trump ashaka ko amakimbirane arangira vuba kuko ngo abaturage bababaye bihagije kuko amakimbirane amaze imyaka irenga 30 muri aka Karere.
Massad Bolous avuga ko atazinduwe no kugira uwo ashyiraho igitutu ahubwo ko agamije kuganiriza buri wese urebwa na kiriya kibazo kugira ngo kibonerwe umuti urambye bityo amahoro n’iterambere biboneka mu Karere k’Ibiyaga bigari.
Indi wasoma: