Hari inyandiko yashyizwe mu rubuga rw’Ibiro by’Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga iburira Iran ko ikwiye kugabanya kubangamira abigaragambya, kandi ko niba bidakozwe Umuyobozi wayo w’Ikirenga nawe yazahura n’ibyo Maduro aherutse guhura nabyo!
Iyo nyandiko yatambukijwe iri mu rurimi rukoreshwa muri Iran bita Farsi, ikavuga ko Amerika ifite Perezida utajya urya indimi kandi witeguye gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.
Hagati aho, hari inyandiko iherutse gutangazwa na Times( Ikinyamakuru cy’Abongereza) ivuga ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei afite umugambi uboneye wo kuzacikira mu Burusiya mu gihe kiri imbere nabona ibintu bikomeye.
Bivugwa ko azahungana n’abayobozi bakuru n’umuhungu we witwa Mojtaba.
Perezida Trump aherutse kubwira abanyamakuru bari kumwe mu nde ye ko ubutegetsi bwa Iran nibukomeza kwica abantu bari kwigaragambya, buzakorerwa ‘ibya mfura mbi’ akabugerera mu kebo yagereye muri Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro.
Imibare iherutse gutangazwa n’Ikigo Iran International gisanzwe gikorera mu Bwongereza yemeza ko kuwa Gatandatu hari abantu 16 biyongereye ku bandi benshi baguye mu myigaragambyo imaze iminsi i Teheran mu Murwa mukuru wa Iran.
Muri Iran hari ahantu 222 mu mijyi 78 yo mu Ntara 26 z’iki gihugu hari kubera imyigaragambyo kandi abantu 990 bamaze gufungwa naho 19 barapfa.
Kuri uyu wa Mbere tariki 05, Mutarama, 2026 wabaye umunsi wa kenda w’iyi myigaragambyo.