Ubutegetsi bwa Donald Trump bwasabye Perezida w’agateganyo wa Venezuela kwemera gukorana na Amerika niba adashaka akaga nk’ako Maduro yahuye nako!
Mubyo basabye Delcy Rodriguez iby’ingenzi agomba kwitaho ku ikubitiro ni uguhagarika abacuruza ibiyobyabwenge biva muri Venezuela, akirukana ba maneko ba Iran, Uburusiya n’ab’ahandi bakorera mu gihugu cye kandi agahagarika gucuruza ibikomoka kuri Petelori ku banzi ba Amerika.
Hari abantu babiri bazi ibivugirwa mu byegera bya Trump babwiye Politico ko Washington ishaka ko Madamu Rodriguez ategura amatora y’Umukuru w’igihugu mu gihe gito gishoboka, hakabaho amatora we ataziyamamazamo.
Ubu iminsi ibaye hafi ine, Nicolás Maduro wayoboraga Venezuela ashimuswe n’ingabo za Amerika mu gitero zamugabyeho zikamukura iwe ari kumwe n’umugore we zikamufunga, akaba yaraye yitabye urukiko agahaka ibyo aregwa byo gukorana n’abacuruza ibiyobyabwenge.
Ubutegetsi bwa Amerika bwo buvuga ko bwafashe Maduro kuko ari umugizi wa nabi ukorana n’abacuruza ibiyobyabwenge baza kubwangiriza abaturage.
Imwe muri politiki Amerika igomba gutangirana umwaka wa 2026 ni iyo kureba uko umuyobozi mushya wa Venezuela yakumvira amabwiriza yayo kandi, nk’uko Trump yabivuze, natayumvira nawe azahura n’akaga.
Yagize ati: “ Nibadakurikiza ibyo dushaka tuzongera tubarase.”
Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio yavuze ko Amerika yizeye ko izakorana neza na Rodriguez, akayorohereza kurusha uko uwo yasimbuye yabigenje.
Umwe mu bayobozi bakuru mu butegetsi bwa Trump avuga ko intego yabwo ari uko Venezuela yatekana, ikaba igihugu gikorana na Amerika mu nyungu zayo nacyo.
Rubio avuga ko icyo bashaka ari uko Venezuela ireka kuba irembo ry’abagirira nabi igihugu cye, aho abacuruza ibiyobyabwenge baca uko bashaka ndetse hakaba hari irembo rya Hezbollah n’abandi bakorana na Iran.
Ibi aherutse kubibwira NBS kandi amakuru avuga ko Amerika yasabye Perezida mushya wa Venezuela kubyumva akabyitaho uko biri.
Abanyamerika bibwira ko uyu muyobozi mushya azabumvira, akemera gukorana nabo uko babyifuza, bakavuga ko aho ari ho bahagaze kugeza ubu mbere y’uko hagira ikindi kemezo gikomeye gifatwa.
Ku byerekeye amatora, amakuru avuga ko i Washington batarayatekerezaho by’ako kanya gusa bakavuga ko akenewe ariko ari ayo gutegura gahoro gahoro nyuma yo kureba uko ibintu biri bugende mu mezi make ari imbere.
Ubutegetsi bwa Donald Trump burashaka ko Perezida mushya wa Venezuela yemera gukurikiza ibyo bumusaba kugira ngo nabwo bumufashe gusubirana imitungo Amerika yagwatirije, ikaba iba i Doha muri Qatar.
Umunyapolitiki wakoranye na Trump muri manda ye ya mbere witwa Elliot Abrams avuga ko Amerika ifite uburyo bwinshi yacisha bugufi abayobozi ba Venezuela.
Abrams yunzemo ko Delcy Rodriguez afite indi mitungo muri Turikiya bityo ko Amerika izi ahantu henshi yamukora hakamubabaza cyane.
Amerika kandi irashaka ko Venezuela ifungura abaturage bayo bose ifunze, gusa nta makuru ahari y’uko nayo izafungura abandi benshi bo muri Venezuela ifunze.
Indi ngingo ni uko Amerika ishaka gukurikiranira hafi ibibera muri Venezuela ariko itahafite Ambasade nubwo bwose Trump aherutse guca amarenga ko iyo Ambasade ishobora kuzongera gufungurwa i Caracas, umurwa mukuru.