Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Ishaka Ko Zimbabwe Ikoresha Inkingo Zayo, Yo Igahitamo Iz’Abashinwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amerika Ishaka Ko Zimbabwe Ikoresha Inkingo Zayo, Yo Igahitamo Iz’Abashinwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 July 2021 9:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

*Umubano W’Amerika Na Zimbabwe ‘Uracyarimo Kidobya’

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa arashinja Leta zunze ubumwe z’Amerika gukorana n’abatavuga rumwe na Leta mu mugambi wo kumuhirika. Avuga ko Amerika iri kubikora binyuze mu guha abatavuga rumwe na Leta inkingo nyinshi za COVID-19 kugira ngo bazazihe abaturage bityo bibangishe Leta ahubwo bayoboke abatavuga rumwe nayo.

Kuva COVID-19 yaduka ndetse hagakorwa inkingo zayo, Perezida Mnangagwa yanze ko izakorewe muri Amerika no mu Burayi zimugerera mu gihugu ahubwo yemerera izakorewe mu Bushinwa, mu Buhinde no mu Burusiya.

Hashize hafi imyaka 25 ibihugu byo mu Burayi n’Amerika bidacana uwaka na Zimbabwe kubera kuyishinja kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Inkingo za Sinovac ziri mu zikoreshwa cyane muri Zimbabwe. Zikorerwa mu Bushinwa

Ni umwuka mubi watangiye hagati y’impande zombi ubwo Robert Mugabe yategekaga Zimbabwe.

Muri iki gihe, Mnangagwa n’ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe ari ryo ZANU PF bashinja Amerika n’u Burayi gushaka kumuhirika binyuze mu guha ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya MDC inkunga zitandukanye.

Umuvugizi wa Perezida Mnangagwa witwa George Charamba avuga ko Amerika n’u Burayi byahaye MDC inkingo za COVID-19 kugira ngo abo muri ririya shyaka  batangire gukingira abaturage bityo bise no guhangana na Leta kuko yo ikingiza izakorewe mu Bushinwa, u Buhinde n’u Burusiya.

Muri Ambasade ya Amerika i Harare hari amasanduku menshi y’inkingo za Johnston&Johnston atemerewe kuhasohoka ngo akoreshwe.

Hari amasanduku menshi y’inkingo yaheze muri iyi Ambasade

Kugeza ubu abantu baribaza niba Zimbabwe idashobora kuba isibaniro ry’inkingo hagati y’izakorewe mu Burasirazuba bw’Isi n’izakorewe mu Burengerazuba bwayo.

Muri uyu mujyo, bihita bigaragara ko inkingo za kiriya cyorezo zidatangwa hagamijwe gukingira no gutabara ubuzima bw’abantu gusa, ahubwo ko ari n’intwaro ya Politiki ibihugu bikomeye bikoresha ngo byigarurire ibihugu bigikura mu majyambere.

TAGGED:AmerikaBurayifeaturedInkingoMnangagwaZimbabwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umupadiri w’Umunyarwanda Yabivuyemo, Ati: ‘Nzakorera Imana Mu Bundi Buryo’
Next Article Ngirabatware Wahamijwe Uruhare Muri Jenoside Azafungirwa Muri Senegal
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?