Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Ishaka Ko Zimbabwe Ikoresha Inkingo Zayo, Yo Igahitamo Iz’Abashinwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amerika Ishaka Ko Zimbabwe Ikoresha Inkingo Zayo, Yo Igahitamo Iz’Abashinwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 July 2021 9:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

*Umubano W’Amerika Na Zimbabwe ‘Uracyarimo Kidobya’

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa arashinja Leta zunze ubumwe z’Amerika gukorana n’abatavuga rumwe na Leta mu mugambi wo kumuhirika. Avuga ko Amerika iri kubikora binyuze mu guha abatavuga rumwe na Leta inkingo nyinshi za COVID-19 kugira ngo bazazihe abaturage bityo bibangishe Leta ahubwo bayoboke abatavuga rumwe nayo.

Kuva COVID-19 yaduka ndetse hagakorwa inkingo zayo, Perezida Mnangagwa yanze ko izakorewe muri Amerika no mu Burayi zimugerera mu gihugu ahubwo yemerera izakorewe mu Bushinwa, mu Buhinde no mu Burusiya.

Hashize hafi imyaka 25 ibihugu byo mu Burayi n’Amerika bidacana uwaka na Zimbabwe kubera kuyishinja kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Inkingo za Sinovac ziri mu zikoreshwa cyane muri Zimbabwe. Zikorerwa mu Bushinwa

Ni umwuka mubi watangiye hagati y’impande zombi ubwo Robert Mugabe yategekaga Zimbabwe.

Muri iki gihe, Mnangagwa n’ishyaka riri ku butegetsi muri Zimbabwe ari ryo ZANU PF bashinja Amerika n’u Burayi gushaka kumuhirika binyuze mu guha ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya MDC inkunga zitandukanye.

Umuvugizi wa Perezida Mnangagwa witwa George Charamba avuga ko Amerika n’u Burayi byahaye MDC inkingo za COVID-19 kugira ngo abo muri ririya shyaka  batangire gukingira abaturage bityo bise no guhangana na Leta kuko yo ikingiza izakorewe mu Bushinwa, u Buhinde n’u Burusiya.

Muri Ambasade ya Amerika i Harare hari amasanduku menshi y’inkingo za Johnston&Johnston atemerewe kuhasohoka ngo akoreshwe.

Hari amasanduku menshi y’inkingo yaheze muri iyi Ambasade

Kugeza ubu abantu baribaza niba Zimbabwe idashobora kuba isibaniro ry’inkingo hagati y’izakorewe mu Burasirazuba bw’Isi n’izakorewe mu Burengerazuba bwayo.

- Advertisement -

Muri uyu mujyo, bihita bigaragara ko inkingo za kiriya cyorezo zidatangwa hagamijwe gukingira no gutabara ubuzima bw’abantu gusa, ahubwo ko ari n’intwaro ya Politiki ibihugu bikomeye bikoresha ngo byigarurire ibihugu bigikura mu majyambere.

TAGGED:AmerikaBurayifeaturedInkingoMnangagwaZimbabwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umupadiri w’Umunyarwanda Yabivuyemo, Ati: ‘Nzakorera Imana Mu Bundi Buryo’
Next Article Ngirabatware Wahamijwe Uruhare Muri Jenoside Azafungirwa Muri Senegal
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?