Amerika: Kaminuza Yubatse Ikibumbano Cyo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi

Mu kibuga cya Kaminuza ya Sacramento State University muri California hashyizwe ikibumbano cyo kwibutsa abahiga n’abahigisha n’abazasura iyi Kaminuza ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko iki kibumbano kizatahwa muri Mata, 2025 ubwo hazaba hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hagati aho, muri imwe mu nzu mberabyombi z’iyi Kaminuza hari kubera inama mpuzamahanga yiga k’ukurwanya za Jenoside muri rusange n’iyakorewe Abatutsi by’umwihariko.

Abanyamateka bayitabiriye bigisha muri iyi Kaminuza bavuga ko kwigira ku mateka ari ingenzi mu kwirinda ko icyaha cya Jenoside cyakongera gukorwa aho ari ho hose ku isi.

- Kwmamaza -

Muri iyi nama u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja

Ugirashebuja avuga ko kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari uburyo bwo gufasha abo mu biragano bishya( Nouvelles Générations) gukura bazi ibyabaye byasize igihugu ahabi, bityo bakabizibukira.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja

Kumenya ibyabaye biha bakiri bato gufata inshingano zo guharanira ko ibyabaye bitazongera.

Jenoside yakorewe Abatutsi niyo abanyamateka muri rusange bemeranya ko yakozwe mu buryo butigeze buba ahandi hakozwe Jenoside ku isi.

Yakozwe n’Abanyarwanda bishe bagenzi babo bari baturanye, bavuga ururimi rumwe kandi banashyingiranywe.

Ni icyaha kandi cyakozwe mu gihe gito kuko mu minsi ijana ni ukuvuga guhera taliki 07, Mata  kugeza taliki 31, Nyakanga, 1994 Abatutsi bagera kuri miliyoni bishwe nabi.

Niyo Jenoside yabaye iya nyuma mu kinyejana cya 20, iya mbere yakiranze ikaba iyakorewe aba Nama n’aba Herero bo muri Namibia ikozwe n’Abadage hari hagati y’umwaka wa 1904 n’umwaka wa 1907.

Nubwo abanyamateka bo muri Kaminuza ya Sacramento State University bavuga ko kwiga amateka ari byo byarinda ko Jenoside yongera kubaho, si ko umwe mu bahanga muri Filozofiya witwaga Georg Wilhelm Friedrich Hegel wabayeho hagati y’umwaka wa  1770 n’umwaka wa  1831 yabyumvaga.

 

Hegel yari umufilozofe wo mu Budage

Hegel yigeze kuvuga ko icyo amateka-mu by’ukuri yigisha- ari uko ntacyo abantu bigeze bigira ku mateka.

Amagambo ye ni ukuri kw’amateka kuko kugeza ubu hamaze kubaho Jenoside nyinshi kandi ni kenshi nanone havuzwe ikiswe Never Again ariko ntibibuze abantu kumara abandi.

Bisa n’ibyavuzwe muri Bibiliya bivuga ko ‘umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version