Rwanda: Abagore Babaruweho Ubutaka Bunini Kurusha Abagabo

Abagore nibo bafite ubutaka bwinshi bubabaruyeho ugereranyije n'abagabo( Photo: Credit@RDB)

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije ku wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024 batangaje ko ibarura ry’ubutaka bw’u Rwanda ryagaragaje ko abagore bafite ubungana na 26% n’aho abagabo bakagira ubungana na 18,6% by’ubwabaruwe.

Bavuga ko iyi mibare ari iyatanzwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, National Land Authority, nyuma yo gusesengura imibare y’uko abagabo n’abagore barutanwa mu gutunga ubutaka bubabaruyeho.

Mu mwaka wa 2008 nibwo ubutaka bwose bwo mu Rwanda bwatangiye kubarurwa kugira ngo hamenyekane ababwibarujeho kugira ngo hamenyekane n’icyo buzakoreshwa.

Guhera muri uyu mwaka, mu Rwanda hose habaruwe ibibanza 11 811 626, 26% by’ubwo butaka bwose ibaruye ku bagore, mu gihe 18,6% iri ku bagabo.

- Kwmamaza -

Umuyobozi w’Agateganyo w’ishami rishinzwe imicungire y’ubutaka mu Kigo cy’igihugu cy’ubutaka witwa Muyombano yabwiye Abadepite ko mu igenzura ryakozwe abaturage b’igitsina gore ari bo batunze ubutaka  bwinshi bubaruyeho  kurusha ab’igitsina gabo.

Iyi mvugo ishatse kuvuga ko abenshi mu babaruje ubutaka bwabo ari abagore.

Uwo muyobozi yagize ati: “Mu bibanza byabaruwe bigera kuri 11 811 626[mu Rwanda], ibyinshi ni iby’abari n’abategarugori bafite ubutaka bubanditseho bonyine, badafatanyije n’abagabo bungana na 20,5% [ibibanza 2, 219, 813]”.

Abagabo bo bafite ibibabaruyeho bigra kuri 1,362,038 bingana na 18,9%.

Ubutaka bufitwe n’abagabo n’abagore bafatanyije bungana na 49,6%   ni ukuvuga ibibanza 5 841 649 mu gihe ubutaka butunzwe na Leta, ibigo n’ibindi bitari abantu bungana na 11, 2%  ni ukuvuga ibibanza 1,028,548.

Muyombano yavuze ko n’ubwo abaturage benshi bakangukiye kwandikisha ubutaka ariko si bose.

Kugeza ubu abamaze kubwandikisha bose hamwe ni abantu 10 440 294 ariko hakaba abandi 1 371 951 batarabwandikisha bityo bukaba bwanditse kuri Leta ‘by’agateganyo’.

Uyu muyobozi yabwiye Abadepite ko abakozi b’ikigo akorera basubiye, mu bihe bitandukanye, mu bice byabaruwemo buriya butaka ngo basuzume niba nta kosa ryabaye mu kububarura, wenda ku batari nyirabwo b’ukuri.

Andi makuru atangwa n’iki kigo avuga ko 13% by’ubutaka bw’u Rwanda bwanditse kuri Leta kuko ba nyirabwo batarabwibaruzaho ngo babwegukane mu mategeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version