Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Na Israel Mu Biganiro By’Amahoro Na Iran Nyuma Yo Kuyishegesha
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Amerika Na Israel Mu Biganiro By’Amahoro Na Iran Nyuma Yo Kuyishegesha

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 June 2025 9:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Leta zunze ubumwe z’Amerika, zimaze kubyumvikanaho na Israel, zatangaje ko hagiyeho amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Israel na Iran nyuma y’uko ibihugu byombi bifatanyije gusenya inganda zose Iran yakoreshaga mu gutunganya ubutare bwa Iranium.

Ni ubutare Yeruzalemu na Washington bavuga ko Iran yakoreshaga mu gukora intwaro za kirimbuzi, ibintu idahakana ariko ivuga ko ari uburenganzira bwayo nk’igihugu kigenga.

Perezida Donald Trump yatangaje ko biriya biganiro bikwiye kubahwa, buri wese wabigizemo uruhare agakurikiza ibibikubiyemo.

Kuri Truth Social yanditse ati: “ Nyamuneka ntihagire umuntu uyica!”

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu nawe yavuze ko ibyo Amerika isaba biteguye kubyubahiriza cyane cyane ko akaga Iran yari iteje kamaze gusenywa.

Ku rundi ruhande, Iran yaraye irashe ibindi bisasu bya missiles muri Israel, ariko nayo irasa yo ikoresheje indege 50 zahagurikiye rimwe.

I Yeruzalemu barigamba ko baciye umutwe ahantu hose Iran yatunganyirizaga biriya bisasu, ikabikora itaretse n’abayobozi bakuru ba Iran barimo abajenerali, abanyapolitiki n’abahanga bakomeye bakoraga ibyo bisasu.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Netanyahu rivuga ko igihugu cye gishimira Amerika ubufasha yatanze muri ibyo bikorwa byose.

Rigira riti: “ Israel irashimira Perezida Trump na Leta zunze ubumwe z’Amerika k’ubufasha baduhaye mu kubaka ubwirinzi bwacu tumaze iminsi dukorera muri iyi ntambara”.

Israel ivuga ko mu bikorwa bya gisirikare bise Operation Rising Lion yageze ku ntsinzi idasanzwe kandi ko igomba kuyirinda ngo itazongera gusubira inyuma.

Hagati aho, abo mu ishyaka ritavuga rumwe n’irya Netanyahu bavuga ko batishimiye iby’ayo masezerano y’amahoro, uw’ingenzi akaba  Avigdor Lieberman, akaba ayobora ishyaka Yisrael Beiteinu.

Kuri X yanditse ati: “ Kirazira gusiga intare yakomeretse itarakira”.

Avigdor Lieberman avuga ko iriya ntambara ‘irangiye itarangiye’ kuko ishobora kuzuburwa hagati y’imyaka ibiri n’itatu.

TAGGED:featuredIbisasuIntambaraIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwandair ‘Yahagaritse’ Ingendo Zijya Muri Qatar 
Next Article Abacuruzi Bashyiriweho Uburyo ‘Bwihariye’ Bwo Gukoresha Irembo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?