Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika N’Ubudage Bari Koherereza Israel Intwaro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Amerika N’Ubudage Bari Koherereza Israel Intwaro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 June 2025 8:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Zimwe mu ntwaro Amerika n'Ubudage bari kohereza muri Israel.
SHARE

Minisiteri y’ingabo za Israel itangaza ko kuri uyu wa Kane hari indege 14 zageze yo zizanye intwaro zoherejwe na Amerika n’Ubudage. Kuva intambara iki gihugu kigiri kurwana na Hamas muri Gaza yatangira mu Ukwakira, 2023, indege 800 zimaze kuzanira Israel intwaro.

Ubuyobozi bukuru muri iyo Minisiteri buvuga ko izo ntwaro zizabafasha guhangamura Iran n’abo bakorana bose kandi ngo ingabo ziteguye kuzikoresha neza.

Indege zaraye zigeze muri Israel zaje zizanye ibikoresho byo kurinda ikirere binyuze mu gusama no gushwanyaguza ibisasu birasiwe kure n’umwanzi.

Indege zitwara imizigo nizo ziri kuzaba ibyo bisasu

Biteganyijwe ko intwaro nk’izi zizakomeza kuzanwa mu byumweru biri imbere.

Hagati aho, intambara hagati ya Yeruzalemu na Teheran irakomeje kandi igeze ku munsi wayo wa munani.

Indege 60 za Israel zaraye zigabye ibindi bitero muri Iran, ariko nayo yarashe missiles muri iki gihugu zikomeretsa bikomeye abaturage benshi.

Muri Iran kandi hari umusirikare mukuru wavuze ko ibyo Israel yibwira by’uko yangije ibyakoreshwaga mu gukora ibisasu, yibeshya.

Iribeshya kuko ngo byari byararangije kwimurirwa ahantu hatekanye byizewe.

Gen Mohsen Rezaei  niwe watangarije ayo magambo kuri televiziyo y’igihugu cye.

Yagize ati: “ Israel yarashe Natanz, Isfahan, Khandab na  Arak ariko twari twararangije kubyimura biri ahantu hatekanye”.

Amerika hagati aho ivuga ko izagira icyo itangaza kuri iyi ntambara mu minsi 14 iri imbere.

Perezida wayo Donald Trump yaraye abivuze nyuma y’inama yamuhuje n’abajyanama be mu by’umutekano yabereye mu cyumba bita Situation Room, ariko we yakise War Room.

Situation Room
TAGGED:HamasIbisasuIntambaraIranIsraelTrump
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gushyiraho Umushaharafatizo Bikomeje Kubera Leta Ingorabahizi
Next Article Abaraperi Bagiye Kuhiganwa Ubuhanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?