Amerika N’Ubwongereza Bongeye Kurasa Ku Nyeshyamba Zafunze Inyanja Itukura

Ingabo zishyize hamwe z’Ubwongereza n’iza Amerika zagabye ibitero by’indege ahantu hatandukanye hari habitse ibisasu by’abarwanyi b’aba Houthis bo muri Yemen bamaze igihe barafunze inzira y’amazi y’Inyanja Itukura ngo ibicuruzwa bitayacamo.

Aba Houthis bavuga ko iyi Nyanja ari yo Ubwongereza n’Amerika bacishamo intwaro n’ibindi bikoresho bagenera Israel mu ntambara iri kurwana na Hamas kandi ibyo ntibabishaka.

Bavuga ko Israel iri kwica Abanyapalestine b’inzirakarengane bityo ko batakwemera ko Amerika n’Ubwongereza bakoresha iyo nzira bafasha ingabo za kiriya gihugu.

Itangazo Amerika n’Ubwongereza bafatanyije kwandika no gutangaza rivuga ko ingabo z’ibihugu byombi zagabye ibitero ku hantu 18 aba Houthis babikaga intwaro muri Yemen.

- Advertisement -

Aho hantu harimo aho babikaga intwaro zo mu bwoko bwa missiles n’aho kajugujugu zabo zaparikaga.

Iki kibaye igitero cya kane ingabo z’Amerika n’Ubwongereza zigabye ku birindiro by’aba Houthis, ibitero bya mbere bikaba byaratangiye taliki 12, Mutarama, 2024.

Kuba aba Houthis baraswaho n’ibi bihugu biterwa ahanini n’uko abo barwanyi bakunze kugaba ibitero ku bwato buca mu Nyanja itukura bikaba  byaratumye ubwato bwinshi butinya kuhaca bityo bibangamira ubucuruzi mpuzamahanga.

Amerika itangaza ko kugaba ibitero ku ba Houthis byari bigamije kubaca intege mu rugero rugaragara.

Iki gihugu kivuga ko aba Houthis bafashwa na Iran bityo ikaba impamvu y’uko banga ko hari igihugu cyatera Israel inkunga kuko ibihugu byombi(Iran na Israel) byangana urunuka.

Amerika kandi yaboneyeho kubwira aba Houthis ko niba badahagaritswe ibyo kubuza abantu guca mu Nyanja itukura, bazakomeza kugabwaho ibitero byinshi kandi biremereye.

Ibitero Amerika n’Ubwongereza baraye bagabye ku ba Houthis byari bishyigikiwe na Australia, Bahrain, Canada, Denmark, Ubuholandi na Nouvelle Zélande.

Aba Houthis batangarije Al Jazeera dukesha iyi nkuru ko batazakangwa n’ibyo bitero ahubwo ko bazakomeza kubangamira inyungu za Israel kugeza ubwo izareka gukomeza kwica Abanyapalestine.

Umuvugizi wabo witwa Yahya Saree avuga ko batazacibwa intege n’ibyo bitero, ahubwo ko bazakomeza kubuza ko Amerika n’Ubwongereza bivogera Inyanja itukura kandi y’Abarabu.

Umuvugizi wabo witwa Yahya Saree

Ngo ni intambara bazakomeza kurwana mu izina ry’Abarabu muri rusange n’iry’Abanyapalestine by’umwihariko.

Amakuru atangwa na Associated Press avuga ko aba Houthis bamaze kugaba ibitero 57 ku mato y’ubucuruzi n’aya gisirikare aca mu Nyanja itukura, ibi bitero bikaba byaratangiye taliki 19, Ugushyingo, 2024.

Ku rundi ruhande abahanga bafite impungenge ko ikibazo kiri mu Nyanja itukura kizamara igihe kandi kizarushaho gukomera bityo n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga bikarushaho kuzamuka.

Ikindi kitavugwa cyane ni uko aba Houthis baterwa inkunga kandi na Arabie Saoudite, iyi kandi isanzwe ari inshuti z’Amerika binyuze ku masezerano y’igihe kirekire mu by’ubucuruzi bwa Petelori.

Ibihe biri imbere biragoye!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version