Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Ya Trump Ikomeje Kwitambika Ibyo Kutohereza Mu Kirere Ibyuka Byanduye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbukungu

Amerika Ya Trump Ikomeje Kwitambika Ibyo Kutohereza Mu Kirere Ibyuka Byanduye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 July 2025 2:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Trump arashaka ko Amerika ikomeza gutera imbere icyo byasaba cyose.
SHARE

Perezida Donald Trump n’abo bakorana barateganya gusohora amabwiriza abuza ibigo by’ubucuruzi n’inganda kwita ku masezerano mpuzamahanga abuza ibihugu kohereza mu kirere ibyuka bituma gishyuha.

Biteganyijwe ko mu gihe gito kiri imbere, hari amabwiriza azasohorwa n’Ikigo cyo muri Amerika kitwa The Environmental Protection Agency akuraho ibikuye mu mabwiriza yasohotse mu mwaka wa 2009 yasabaga ko ibihugu bikora uko bishoboye ntibyohereze mu kirere ibyuka bituma gishyuha.

Ibyuka bivugwa aha ni carbon dioxide, methane n’ibindi nk’ibyo.

Ubutegetsi bwa Trump buvuga ko ibyo abo bahanga bavuga bidakwiye gukoma imbere gahunda ze zo kubyaza umusaruro umutungo kamere utanga ibikomoka kuri petelori.

Izo politiki kuri we ntizireba Amerika kuko ifite uburyo yazahangana nabyo ariko igakomeza kuba indashyikirwa mu bukungu bw’isi.

Abasomyi bagomba kumenya ko kuva impinduramatwara mu by’inganda zo mu Kinyejana cya 17 zatangira, Amerika ari iya kabiri  yohereje mu kirere ibyuka byinshi byatumye gishyuha.

Yagize uruhare rwa 1.3% yonyine mu gihe Ubushinwa ari bwo bwa mbere muri byo, ibindi bihugu bigasaranganya ijanisha risigaye.

Igiteye impungenge abahanga ni uko umugambi Amerika ya Trump iteganya gutangiza, uzaba ushingiye ahanini ku mategeko kurusha gushingira ku muburo nawo ushingiye ku bushakashatsi umaze igihe utangwa na siyansi.

Umugambi wa Amerika uzaza ukurikiye umuburo Umuryango w’Abibumbye uherutse gutanga w’uko ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ziri hafi guteza amakimbirane ashingiye ku mategeko hagati y’ibihugu.

Mu mwaka wa 2015 isi yasinyiye i Paris mu Bufaransa amasezerano y’uko ibihugu cyane cyane ibikize bigomba gukorana kugira ngo birinde ko isi ishyuha kurusha uko ishyushye muri iki gihe.

Ni amasezerano bise Paris Agreement, gusa Amerika ya Trump ivuga ko ibyo bidashoboka mu gihugu nkayo gishaka gukira cyane kikarenga uko bimeze ubu kuko n’ubusanzwe ari cyo cya mbere hagakurikiraho Ubushinwa.

Ubutegetsi bwa Trump buvuga ko bidakwiye ko Amerika irenza ingohe umuvuduko w’iterambere ry’Ubushinwa, bukavuga ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose ngo iki gihugu kirute kure cyane Ubushinwa mu bukungu.

Ku rundi ruhande, abahanga bo bavuga ko ibiza kamere bigaragara henshi ku isi muri iki gihe bishingiye mu buryo butaziguye ku ngaruka zo gushyuha kw’ikirere.

Uko gushyuha abahanga bita Global Warming kwateye imirere n’imikorere y’imiyaga ku isi guhinduka, ingaruka ziba za serwakira zikomeye, inkongi zikongera henshi kandi hanini ku isi n’ibindi.

Bigendana kandi n’indwara zibiturukaho zirimo naza cancers zifata uruhu n’ibindi bibazo by’ubuzima bifitanye isano n’imihindagurikire y’ikirere n’iy’ibihe.

TAGGED:AmerikafeaturedIbyukaIngandaTrump
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kigali: Abahanga Bariga Uko Ibitera Abantu Indwara Byakumirwa
Next Article DRC-Rwanda:Hasinywe Amasezerano Yo Gucyura Impunzi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ubwizigame Bw’Abanyarwanda Ntiburagera No Kuri 50%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?