Perezida Donald Trump n’abo bakorana barateganya gusohora amabwiriza abuza ibigo by’ubucuruzi n’inganda kwita ku masezerano mpuzamahanga abuza ibihugu kohereza mu kirere ibyuka bituma gishyuha.
Biteganyijwe ko mu gihe gito kiri imbere, hari amabwiriza azasohorwa n’Ikigo cyo muri Amerika kitwa The Environmental Protection Agency akuraho ibikuye mu mabwiriza yasohotse mu mwaka wa 2009 yasabaga ko ibihugu bikora uko bishoboye ntibyohereze mu kirere ibyuka bituma gishyuha.
Ibyuka bivugwa aha ni carbon dioxide, methane n’ibindi nk’ibyo.
Ubutegetsi bwa Trump buvuga ko ibyo abo bahanga bavuga bidakwiye gukoma imbere gahunda ze zo kubyaza umusaruro umutungo kamere utanga ibikomoka kuri petelori.
Izo politiki kuri we ntizireba Amerika kuko ifite uburyo yazahangana nabyo ariko igakomeza kuba indashyikirwa mu bukungu bw’isi.
Abasomyi bagomba kumenya ko kuva impinduramatwara mu by’inganda zo mu Kinyejana cya 17 zatangira, Amerika ari iya kabiri yohereje mu kirere ibyuka byinshi byatumye gishyuha.
Yagize uruhare rwa 1.3% yonyine mu gihe Ubushinwa ari bwo bwa mbere muri byo, ibindi bihugu bigasaranganya ijanisha risigaye.
Igiteye impungenge abahanga ni uko umugambi Amerika ya Trump iteganya gutangiza, uzaba ushingiye ahanini ku mategeko kurusha gushingira ku muburo nawo ushingiye ku bushakashatsi umaze igihe utangwa na siyansi.
Umugambi wa Amerika uzaza ukurikiye umuburo Umuryango w’Abibumbye uherutse gutanga w’uko ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ziri hafi guteza amakimbirane ashingiye ku mategeko hagati y’ibihugu.
Mu mwaka wa 2015 isi yasinyiye i Paris mu Bufaransa amasezerano y’uko ibihugu cyane cyane ibikize bigomba gukorana kugira ngo birinde ko isi ishyuha kurusha uko ishyushye muri iki gihe.
Ni amasezerano bise Paris Agreement, gusa Amerika ya Trump ivuga ko ibyo bidashoboka mu gihugu nkayo gishaka gukira cyane kikarenga uko bimeze ubu kuko n’ubusanzwe ari cyo cya mbere hagakurikiraho Ubushinwa.
Ubutegetsi bwa Trump buvuga ko bidakwiye ko Amerika irenza ingohe umuvuduko w’iterambere ry’Ubushinwa, bukavuga ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose ngo iki gihugu kirute kure cyane Ubushinwa mu bukungu.
Ku rundi ruhande, abahanga bo bavuga ko ibiza kamere bigaragara henshi ku isi muri iki gihe bishingiye mu buryo butaziguye ku ngaruka zo gushyuha kw’ikirere.
Uko gushyuha abahanga bita Global Warming kwateye imirere n’imikorere y’imiyaga ku isi guhinduka, ingaruka ziba za serwakira zikomeye, inkongi zikongera henshi kandi hanini ku isi n’ibindi.
Bigendana kandi n’indwara zibiturukaho zirimo naza cancers zifata uruhu n’ibindi bibazo by’ubuzima bifitanye isano n’imihindagurikire y’ikirere n’iy’ibihe.