Amerika Yafatiye Ibihano Maj. Gen. Kandiho Ushinzwe Ubutasi Mu Ngabo Za Uganda

Guverinoma ya Leta zunze Ubumwe za Amerika yafatiye ibihano bijyanye n’imari Major General Abel Kandiho ukuriye urwego rushinzwe ubutasi mu ngabo za Uganda (CMI), kubera uruhare ashinjwa mu kubangamira uburenganzira bwa muntu mu gihugu.

Ingabo za Uganda (UPDF) zasohoye itangazo ryahyizweho umukono n’umuvugizi wazo, Brig Gen Flavia Byekwaso, zemeza ko zamenyeshejwe ibijyanye n’ibyo bihano.

Riti “Nk’igihugu na UPDF by’umwihariko, urwego rwemewe rwa guverinoma, tubabajwe no kuba icyo cyemezo cyafashwe n’igihugu dufata nk’inshuti, umufatanyabikorwa n’igihugu dukorana bya hafi bitanyuze mu nzira zateganyijwe ndetse hirengagijwe ihame ryo kubanza kugirana ibiganiro bya ngombwa.”

Rivuga ko bazakomeza gusaba Amerika ibisobanuro ngo hemezwe intambwe ikurikira.

- Advertisement -

Ibihano bitangwa na Leta zunze Ubumwe za Amerika mu by’imari bikunze kubamo gufatira imitungo y’umuntu cyangwa inyungu z’amafaranga zishobora kuva muri Amerika, kubuzwa gukoresha uburyo bwo kwishyurana bwo muri icyo gihugu n’ibindi.

Abayobozi batandukanye bo muri Amerika bamaze igihe basaba Guverinoma yabo gufatira ibihano bamwe mu bayobozi bo muri Leta ya Yoweri Museveni.

Harimo nk’umudepite Eliot L. Engel, mu mwaka ushize wanditse avuga ko hashize igihe ubutegetsi bwa Museveni bugenda burushaho kuba igitugu, ku buryo butacyubaha uburenganzira bw’abaturage.

Yatanze ingero ku buryo mu Ugushyingo 2016 inzego z’umutekano zishe abasivili bagera mu 100 mu gace ka Kasese, muri Nzeri 2017 ingabo zinjira mu nteko ishinga amategeko mu mpaka zagarukaga ku guhindura imyaka perezida atagomba kuba arengeje, ingingo yari irimo guhindurwa mu nyungu za Perezida Museveni.

Muri ako kavuyo ngo hakomerekeyemo umudepite Betty Nambooze ku buryo yabirwaye igihe kirekire.

Yanavuze uburyo inzego z’umutekano zajujubije Robert Kyagulanyi n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo depite Francis Zaake n’abandi.

Yasabye Minisiteri z’Imari n’ububanyi n’amahanga gushingira ku itegeko rizwi nka Global Magnitsky Human Rights Accountability Act (Global Magnitsky Act), hakemezwa abantu bari inyuma y’ubugizi bwa nabi muri Uganda bagafatirwa ibihano.

Yavuzemo Lt. Gen. Peter Elwelu wayoboraga Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen. James Birungi wayoboraga umutwe udasanzwe w’ingabo, Maj. Gen. Don William Nabasa, Maj. Gen. Abel Kandiho; Maj. Gen. Steven Sabiiti Muzeyi nk’umuyobozi wungirije wa Polisi; Komiseri wa Polisi Frank Mwesigwa na Col. Chris Serunjogi Ddamulira ushinzwe iperereza ku byaha.

Ibyo bikiyongeraho imvururu zahitanye abaturage benshi b’inzirakarengane, zakurikiye amatora ya perezida aheruka.

Inzego z’umutekano zishinjwa ko zahonyoye bikomeye uburenganzira bwa muntu, by’umwihariko ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kandiho agiye ku rutonde ruriho Gen Kale Kayihura na we wafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abasenateri bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga muri Amerika baherukaga guha Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Anthony Blinken, kugeza ku wa 31 Werurwe ngo abe yabagejejeho isesengura ku mubano wa Amerika na Uganda.

Ba senateri James Risch (Idaho) na Cory Booker (Washington) bamwandikiye ku wa 4 Werurwe bamumenyesha ko nubwo bakomeje kubigarukaho inshuro nyinshi, ibijyanye na demokarasi n’uburenganzira bwa muntu muri Uganda bitigeze bihinduka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version