Amerika Yahaye u Rwanda Inkingo Ibihumbi 490 Za Pfizer

A vial labelled with the Pfizer-BioNTech coronavirus disease (COVID-19) vaccine is seen in this illustration picture taken March 19, 2021. REUTERS/Dado Ruvic/Illustration/File Photo

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageneye u Rwanda inkingo 488,370 z’icyorezo cya COVID-19 zo mu bwoko bwa Pfizer, zirimo igice cy’inkingo miliyoni 500 icyo gihugu cyemeye guha ibihugu bitandukanye ku Isi.

Biteganywa ko izo nkingo zizoherezwa mu Rwanda muri iki Cyumweru, binyuze muri gahunda mpuzamahanga ifasha ibihugu kubona inkingo za COVID-19, Covax, nk’uko Bloomberg yabitangaje.

Izo nkingo zirimo 188,730 zigize igice cy’inkingo Amerika yemereye mu nama ya G-7 ko izagurira ibihugu bitandukanye, n’izindi 300,000 zizava ku nkingo icyo gihgu gifite, cyemeje gusaranganya ibihugu bizikeneye cyane.

Muri Kamena nibwo Ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden bwatangaje ko buzagura inkingo miliyoni 500 za Pfizer, zizahabwa ibihugu 92 bikennye, ibiri mu nzira y’amajyambere n’ibigize Afurika yunze Ubumwe.

- Advertisement -

Zose zizatangwa mbere ya Kamena 2022, ariko harimo miliyoni 200 zigomba gutangwa mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira.

Ni icyemezo icyo gihugu cyafashe nyuma yo kwemera gusaranganya ibihugu birimo ibyo muri Afurika, izindi nkingo miliyoni 80.

Ni inkingo u Rwanda rubonye mu gihe rurimo kwakira inkingo nyinshi no gukingira abantu benshi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, ku Cyumweru yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko muri iyi minsi u Rwanda rurimo kwakira inkingo nyinsi, ziganjemo izaguzwe na leta y’u Rwanda.

Ati “Nk’izo twabonye mu kwezi kumwe gusa zikubye kabiri izo twabonye mu mezi atatu yashize kuva twatangira gukingira, kandi mu bigaragara inkingo zizagenda ziyongera umubare wazo ndetse n’abo dukingira birumvikana.”

“Buri wa Mbere twakira inkingo yafi ibihumbi 200, byatangiye ari inkingo nkeya ariko biriyongera, binatanga icyizere ko uko dukingira abantu benshi, n’ubukana bwa covid -19 ikunda kwihinduranya buraza kugabanyuka.”

Gusa ngo inkingo zihari ugereranyije n’abazikeneye, ziracyari nke cyane.

Yavuze ko hari umusaruro umaze kuboneka, aho abantu bapfa cyane cyane bo mu Mujyi wa Kigali nk’igice kimaze gukingirwamo abantu benshi, bagabanyutse.

Dr Nsanzimana yakomeje ati “Hashize nk’iminsi nk’itatu nta n’umwe twabonye muri iyo mibare, kubera izi nkingo zimaze iminsi zitangwa mu bakuze haba hano mu mujyi no mu mijyi yibasiwe cyane.”

Bibarwa ko mu mujyi wa Kigali abantu barengeje imyaka 40 bamaze gukingirwa kugeza muri 90%, ubu hasigaye bake bakingirwa basanzwe mu ngo.

Muri rusange hafi kimwe cya kabiri cy’abatuye Umujyi wa Kigali bamaze kubona urukingo rwa COVID-19, mu gihe mu gihugu hose hamaze gukingirwa abantu hafi ibihumbi 900. Ni hafi 10% by’intego y’abagomba gukingirwa bose.

Dr Nanzimana yakomeje ati “Mbona tuzatangira umwaka wa 2022 abantu benshi bakingiye. N’iyo haba hari bake bagifite ingingimira, hari benshi bakingiye, ntibyabuza ubuzima gufunguka.”

“Nkurikije inkingo zirimo kwinjira, nkurikije ko nko mu mujyi wa Kigali abantu barengeje imyaka 40 hafi ya bose bamaze kubona urukingo, ejobundi nitubona nyinshi no mu Ntara turabigira dutyo, naho bari gukingira.”

U Rwanda rwatangiye gukingira COVID-19 ku wa 5 Werurwe 2021.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version