Col Makanika N’Abarwanyi Be Biyise ‘Twigwaneho’ Bakubiswe Inshuro

Ingabo za Repubulika ya Demukarasi yatangaje ku  Cyumweru tariki 15, Kanama, 2021 yirukanye uruhenu abarwanyi ba Col Makanika wahoze mu ngabo za kiriya gihugu akaza kuzivanamo akaba inyeshyamba.

Uyu musirikare yari amaze umwaka yarigometse. Ubusanzwe yitwa Col Michel Rukunda bise Makanika.

Agace Makanika yari yarashinzemo ibirindiro kitwa Kamombo niko ingabo za DRC ziherutse kwigarurira nyuma y’intambara itaramaze igihe kinini.

Ikigo gikora ubushakashatsi ku mitwe y’iterabwoba ikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kitwa Baromètre sécuritaire du Kivu ivuga ko ku ruhande rw’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo hapfuye abasirikare icyenda n’aho ku ruhande rw’abarwanyi hapfa abagera kuri 12.

- Advertisement -
Yari afite agace yashinzwemo ibirindiro

Col Makanika yigeze kubwira BBC ko yahoze mu ngabo za Leta azivamo atorotsE, avuga ko agiye kurwanira abo mu bwoko bwe bw’Abanyamulenge.

Icyo gihe nabwo yari ahitwa Kamombo muri Teritwari ya Fizi.

Byabanje kuvugwa ko yayoboraga Umutwe w’abarwanyi witwa Gumino ariko we akabihakana, ahubwo acyemeza ko ari kumwe ‘n’abasivili bafashe imbunda’ ngo baharanire uburenganzira bwo kubaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version