Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yatangije Ibitero Ku Nyeshyamba Zifashwa Na Iran
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatangije Ibitero Ku Nyeshyamba Zifashwa Na Iran

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 March 2025 10:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangije ibitero by’indege ku birindiro by’abarwanyi b’aba Houthis bakorera muri Yemen basanzwe bafashwe na Iran.

Umwe mu bayobozi ba Amerika yabwiye The Reuters ko biriya bitero bishobora kuzamara igihe kigera ku kwezi niba Iran itabwiye abo ifasha bagahagarika kwiyenza.

Umuyobozi muri Minisiteri y’ubuzima iyoborwa n’Aba Houthis muri Yemen avuga ko ibisasu by’izo ndege byahitanye abantu 23 bikomeretsa abandi 20.

Hagati aho kandi mbere yo gutangiza biriya bitero, Amerika yari yabanje kubyongorera Israel.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

The New York Times yanditse ko biriya bitero byasenye ahantu h’ingenzi mu itumanaho risanzwe rikoreshwa n’aba Houthis harimo za Radars, imbunda zirasa mu kirere zihanura ibisasu bizirashweho ndetse na za drones.

Televiziyo ikomeye y’aba Houthi yitwa Houthi TV Channel ivuga ko umurongo w’amashanyarazi wahuzaga imijyi ya Dahyan na Saada mu Mujyaruguru y’Uburengerazuba bwa Yemen nawo wangijwe n’ibyo bitero.

Ku rukuta rwe rwa Truth Social, Donald Trump yanditse ati: “ Nategetse ingabo zanjye ko zirasa kuba Houthis bari bamaze iminsi barabujije ko ubucuruzi bw’ubwato buca mu nyanja itukura bukorwa neza, barigize intakoreka mu gace baherereyemo”.

Trump yananenze uwo yasimbuye ko yadebekeye aba Houthis kugeza ubwo bahindutse ikibazo mu karere baherereyemo.

Trump avuga ko ibi bitero bishobora kuzamara igihe.

Avuga ko byari ngombwa ko aba Houthis baraswa kuko bamaze igihe barisuganyije bagahuza imbaraga ngo babangamire inyungu za Amerika, kandi ibyo byose bakabikora batewe inkunga na Iran.

- Advertisement -

Yunzemo ko ingabo ze zizakomeza kurasa kuba Houthis kugeza ubwo bazaba batakiri ikibazo haba kuri Amerika haba no ku nshuti zayo zose.

Mu mvugo y’ubukana bwinshi; Trump yavuze ko igihe cy’aba Houthis cyarangiye, ko ubu bagiye kubona ishyano kurusha ikindi gihe cyose babayeho mu mateka.

Yaboneyeho no kubwira Iran ko niba idahagaritse ubufasha iha aba Houthis, izabona ishyano rikomeye kuko Amerika itazemera ko abaturage bayo na Perezida wayo babaho mu bwoba bwo gutinya ibitero bya Iran.

Indege z’intambara za Amerika zatangiye akazi muri Yemen.

Amerika ivuga ko aba Houthis babangamira ubucuruzi mpuzamahanga binyuze mu kugaba ibitero ku bwato buca mu nyanja itukura.

Aba barwanyi basanzwe bakorana bya hafi na bagenzi babo bo muri Hamas, aba bakaba abanzi gica ba Israel.

TAGGED:AmerikaIntambaraIsraelTrumpYemen
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uganda Yashyikirije u Rwanda Umusore Ukekwaho Iyicarubozo
Next Article Kagame Yihanije Ububiligi Yise Agahugu Gato Kaciyemo U Rwanda Ibice
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?